Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe no kumenya icyemezo cya Leta y’u Burundi cyo kongera gufunga imipaka yose ihuza ibihugu byombi.
Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, yavuze ko icyo cyemezo cya Leta y’u Burundi, yakimenye binyuze mu itangazamakuru.
Itangazo rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda, binyuze mu itangazamakuru, yamenye iby’umwanzuro wafashwe n’uruhande rumwe wa Guverinoma y’u Burundi wo kongera gufunga imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi.”
U Rwanda rwatangaje ko icyo cyemezo kibabaje kandi kidakwiriye kuko kizagira ingaruka z’igabanuka ry’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ndetse kikaba gihabanye n’amahame y’imikoranire y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Amakuru y’ifungwa ry’imipaka yose ihuza u Rwanda n’u Burundi kandi yemejwe na Minisitiri w’Umutekano mu Burundi, Martin Niteretse, ndetse ashimangira ko nta Munyarwanda bakeneye ku butaka bw’iki gihugu nk’uko ikinyamakuru SOS Medias Burundi cyabitangaje.
Minisitiri Niteretse yavuze kandi ko yasabye ba Guverineri b’Intara zose kumuha raporo y’abanyamahanga batuye ku butaka bw’u Burundi.
U Burundi bwafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda, mu gihe hari hashize iminsi mike Perezida Evariste Ndayishimiye aciye amarenga kuri iki cyemezo, ubwo yashinjaga u Rwanda gushyigikira Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.
Ni ibirego u Rwanda rwamaganye nk’uko itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo mu Kuboza umwaka ushize rivuga ko uwo mutwe u Burundi bushinja ko ushyigikiwe n’u Rwanda ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Leta y’u Burundi kuva kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, yafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwanda. Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yashinje u Rwanda avuga ko rucumbikiye abarwanya ubutegetsi bwe. Aya makuru kandi yatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Burundi cyitwa Magazine Jimbere, mu butumwa cyashyize ku rubuga rwacyo rwa X, kivuga ko umupaka […]
Post comments (0)