Inkuru Nyamukuru

UR/Huye: Abiga mu myaka ya nyuma bababajwe no kwimwa mudasobwa

todayJanuary 12, 2024

Background
share close

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR/Huye) hatanzwe mudasobwa ku banyeshuri bahiga, ariko abari mu myaka ya nyuma batunguwe banababazwa no kuba bo batazihawe.

Kuba batabyishimiye ahanini bituruka ku kuba bageze mu gihe bazikeneye cyane, nk’uko babigaragarije abababwiye ko bo ntazo bari buhabwe.

Jérémie Niyiguha yagize ati “Ntabwo tunejejwe n’ibibaye kuko ni twe tugeze mu bihe tuzikeneye cyane mu byo kwandika ibitabo. Ikindi kwiga ntibirangirira muri ‘Bachelors’, abazakomeza muri Masters bateganyaga kuzazifashisha. Turahombye cyane.”

Esther Tuyisenge na we yagize ati “Nari nayatse nteganya kuyifashisha nkazanayishyura, kuba ntayihawe ntabwo binshimishije.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, ari na we wari waje gutanga mudasobwa muri UR/Huye, yavuze ko kuba abiga mu myaka ya nyuma batazihawe byaturutse ku kuba ubwo batangaga iz’icyiciro cya mbere mu kwezi k’Ukwakira, byaragaragaye ko hari abazifashe nabi n’abazigurishije.

Icyo gihe ngo biyemeje kuba bahagaritse kuzitanga, bakabanza kugenzura ko abazihawe bakizifite, ariko abiga mu myaka ya nyuma ntibaza kuzerekana.

Ati “Twaravuze tuti nidukomeza kuziha ababura amezi makeya ngo barangize banagiye birwanaho, uzaza mu wa mbere tukabura icyo tumuha, bizagenda gute?”

Yunzemo ati “Nidukora imibare tukabona kuzibaha na bo byakunda, tuzagaruka. Ntabwo bishimye, ariko bumve ko bahariye barumuna babo.”

Abashyikirijwe mudasobwa bo byabashimishije kuko ngo zigiye kubafasha mu myigire yabo.

Belyse Ashimwe wiga mu mwaka wa mbere ati “Byajyaga biba ngombwa ko ntira igihe nyikeneye nko mu gukora ubushakashatsi. Mu ishuri ryacu turi 140, ariko abari bazifite babarirwa muri 20.”

Noella Umuhire na we wiga mu mwaka wa mbere ati “Hari izindi mbaraga ziyongereye mu kutworohereza kwiga.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwababajwe n’icyemezo cy’u Burundi cyo gufunga imipaka

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe no kumenya icyemezo cya Leta y’u Burundi cyo kongera gufunga imipaka yose ihuza ibihugu byombi. Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, yavuze ko icyo cyemezo cya Leta y’u Burundi, yakimenye binyuze mu itangazamakuru. Itangazo rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda, binyuze mu itangazamakuru, yamenye iby’umwanzuro wafashwe n’uruhande rumwe wa Guverinoma y’u Burundi wo kongera gufunga imipaka […]

todayJanuary 12, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%