Inkuru Nyamukuru

Nigeria: Uruganda rwa mbere mu bunini muri Afurika rutunganya peteroli rwatangiye

todayJanuary 15, 2024

Background
share close

Uruganda runini rwa mbere muri Afurika rutunganya bikomoka kuri Peteroli rwatangiye ibikorwa byarwo muri Nigeria.

Abahanga bavuga ko urwo ruganda rugiye kurushaho guteza imbere akarere Nigeria iherereyemo kuberako ibihugu wasangaga bikoresha ibikomoka kuri Peteroli bivuye hanze.

Urwo ruganda rufite agaciro kangana na miriyari 19 z’amadolari y’amerika. Rufite ubushobozi bwo gutunganya ibikomoka kuri Peteroli byo mu bwoko bwa mazutu hamwe n’ibikoreshwa mu ndenge, bingana n’utugunguru ibihumbi 650 ku munsi.

Ibyo byatanganjwe n’urwo ruganda rwitwa Dangote Pretoleum Refinery ku wa gatandatu. Rubaye uruganda rwa mbere rutunganya ibikomoka kuri Peteroli rwigenga muri Nigeria, igihugu cya mbere muri Afurika gifite ubushobozi bwo gutunganya ibikomoka kuri Peteroli byinshi ariko rugurira mu mahanga mazutu n’ibindi bintu bikoreshwa na yo.

Uru ruganda ni urw’umushoramari ukomoka muri Nigeria Aliko Dangote w’imyaka 66 y’amavuko. 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abapolisi 33 basoje amahugurwa abaha ubumenyi bwo kuzigisha abandi

Mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana, abapolisi 33 basoje amahugurwa abagira abarimu bazifashishwa mu guhugura abandi. Abitabiriye aya mahugurwa y’icyiciro cya 9 ahabwa abapolisi bo ku rwego rwa ba ofisiye bato, mu gihe kingana n’ibyumweru 12, bahawe amasomo atandukanye abategura kuzaba abarimu  (ITC). Aya mahugurwa ubwo yasozwaga ku wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa (DIGP) […]

todayJanuary 15, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%