Inkuru Nyamukuru

Umukozi w’Umurenge arakekwaho kwakira ruswa y’ibihumbi 70 Frw

todayJanuary 15, 2024

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze umukozi ushinzwe Irangamimerere (Etat Civil) mu Murenge wa Kiyombe, witwa Habyara Justin w’imyaka 51 y’amavuko n’umuturage witwa Nubahimana w’imyaka 24 y’amavuko, bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke (ruswa) aho Habyara Justin akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke (ruswa) y’amafaranga y’u Rwanda 70,000.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko Habyara Justin yahawe aya mafaranga n’umuturage witwa Nubahimana kugira ngo abafashe gusezerana imbere y’amategeko kandi umwe mu bari gusezerana (umukobwa), atari yujuje imyaka isabwa.

Abafashwe bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Karama mu gihe dosiye iri gutunganywa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’Itegeko.

RIB ivuga ko Habyara Justin atari ubwa mbere akurikiranywe n’inzego z’Ubutabera kuko mu Ugushyingo 2020 nanone yari yakuyikiranyweho ibyaha bisa nk’ibyo, ubwo yari ashinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Musheri, akaza kurekurwa n’Urukiko by’agateganyo kubera kubura ibimenyetso bihagije.

Icyo gihe akaba yaravugwagaho ko yasabaga buri muturage uje kwandikisha umwana mu irangamimerere amafaranga 1,200 kandi nta kiguzi byasabaga.

Icyaha bakurikiranyweho cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Uhamijwe n’urukiko iki cyaha, ahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke (ruswa) yitwaje umurimo akora, inakangurira abantu kukirinda kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Abasirikare bari mu mahugurwa bamuritse imico yo mu bihugu byabo

Abasirikare 49 bo ku rwego rwa Ofisiye biga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, bamuritse imico itandukanye y’ibihugu byabo. Igisoro ni umukino werekanywe n’abo ku ruhande rw’u Rwanda Byabaye ku munsi w’Umuco (Culture Day) wabereye muri iryo shuri tariki 12 Mutarama 2024, mu busabane bwaranzwe n’imbyino ndetse n’indirimbo zo mu bihugu bitandukanye, banasangira ibiribwa n’ibinyobwa by’ubwoko butandukanye […]

todayJanuary 13, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%