Inkuru Nyamukuru

EU yafatiye ibihano umwe mu bayobozi bakomeye ba Hamas

todayJanuary 16, 2024

Background
share close

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, kuri uyu wa kabiri, washyize umwe mu bayobozi bakomeye b’umutwe wa Hamas, Yahya Sinwar, ku rutonde rw’abakora ibikorwa by’iterabwoba bagomba gufatirwa ibihano, kubera ibitero uyu mutwe wagabye kuri Israheli tariki 7 Ukwakira umwaka ushize.

Iwo mwanzuro umuryango w’ubumwe bw’u Burayi wafatiye Yahya Sinwar, ujyanye no kuba imitungo yose afite ku butaka bw’uwo muryango ugizwe n’ibihugu 27 igomba gufatirwa.

Uyu arashinjwa ko yateguye ibitero umutwe wa Hamas wagabye ku butaka bwa Israheli. Uwo mwanzuro kandi ubuza abaturaga n’ibigo byo mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi gukorana na we mu bijanye n’ubucuruzi.

Umutwe wa Hamas usanzwe uri ku rutonde rw’imitwie y’iterabwoba rwashyizwe ahagaragara n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, Ubwongereza n’Amerika.

Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Israheli, Israel Katz, yakiriye neza icyemezo cy’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi..

Yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’ubusabe bwa Israheli bwo gukora ibishoboka byose uyu mutwe wa Hamas ntuabashe kubona ubufasha bw’amafranga, hamwe no guhagarika imfashanyo zose uyu mutwe uhabwa.

Yahya Sinwar, w’imyaka 61, ntaraboneka kuva tariki 7 Ukakira 2023. Nyuma y’ibitero bya Hamas ku butaka bwa Israheli, igisirikare cy’icyo gihugu cyatangaje ko iminsi ya Sinwar ibarirwa ku ntoki.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Imodoka zatangiye gutambuka aho umuhanda Huye-Nyamagabe wari wangiritse

Umuhanda Huye-Nyamagabe ahitwa ku Karambi wangiritse ku wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024, bituma ufungwa ku buryo nta binyabiziga byatambukaga, ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, imashini zikaba zahazindukiye zikora ahandi hafasha imodoka nto gutambuka, ubu zikaba zatangiye kugenda ndetse n’inini zemerewe kuhanyura. Imodoka zatangiye gutambuka Umuhanda ukimara kwangirika, nubwo igice kimwe kitari cyangiritse cyane, Polisi yahisemo kuwufunga kugira ngo hataba impanuka, ababishoboye bagashaka izindi nzira, mu gihe […]

todayJanuary 16, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%