Abasirikare babiri b’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bafatiwe mu Rwanda, naho undi araraswa ubwo yageragezaga kurwanya inzego z’umutekano.
Agace byabereyemo i Rubavu
Itangazo ryasohowe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) rivuga ko abo basirikare bagaragaye mu Rwanda saa saba z’ijoro mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Rukoko, ku kilometero kirenga uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo mu Karere ka Rubavu.
Abaturage batuye mu Mudugudu wa gafuku mu murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu bavuga ko umusirikare utazwi yarashwe n’inzego z’umutekano avuye muri Congo mu masaha y’ijoro.
Ku nkengero z’umuhanda mushya wa kaburimbo uhuza umurenge wa Rugerero na Gisenyi, ku nkengero z’umuhanda niho haryamye umurambo w’umusore w’imyaka ibarirwa hagati ya 20 na 30.
Ni umurambo w’umusore utazwi, ariko abaturage bahaturiye babwiye Kigali Today ko yarashwe n’inzego z’umutekano mu rukerera ubwo yarazicitse zimaze kumufata yinje mu Rwanda avuye muri Congo.
Abaturage bavuga ko nubwo uwo yarashwe ngo yari kumwe n’abandi bari bitwaje imbunda.
Abaturage baturiye aho byabereye batashatse ko amazina atangazwa bagira bati “Hari saa kumi n’imwe twumva urusaku rw’abantu bavuga ngo bamufate. Twabyutse dusanga n’inzego z’umutekano zirimo gushaka umuntu, umwe mu baturanyi bacu yabwiye inzego z’umutekano ko amubonye bagiye kumushaka twumva amasasu.”
Bakomeza bagira bati “Amakuru twumvishe ni uko aba bantu bafite mu murenge wa Rubavu ahitwa Rukoko aho barimo banywa inzoga, ariko uwarashwe atoroka inzego z’umutekano ariruka.”
“Baje mu masaha y’ijoro saa saba z’ijoro, bari bambaye imyenda y’igisirikare cya Congo, bari bafite imbunda, barimo babaririza inzira abajyana muri Congo.”
Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n’abaturage, ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024, mu murenge wa Ngororero, mu Karere ka Ngororero yaburijemo umugambi wo gukwirakwiza mu baturage udupfunyika 5, 000 tw’urumogi. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yashimye cyane abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ko gutangira amakuru ku gihe atuma ibyaha byinshi bikumirwa bitaraba bikaba n’umurongo mwiza wo kwicungira umutekano buri wese aba ijisho […]
Post comments (0)