Inkuru Nyamukuru

Amerika yongeye kurasa ku birindiro by’Abahouthis muri Yemen

todayJanuary 19, 2024

Background
share close

Ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika zaraye zongeye kurasa muri Yemen mu karere kagenzurwa n’Abahouthis bashyigikiwe na Iran.

Indege za Amerika zarasaga ku birindiro by’aba Houthis

Ni mu gihe hari impungenge ko intambara hagati ya Israheli n’umutwe wa Hamasi ishobora gukwira mu karere kose k’uburasirazuba bwo hagati.

Umunyamabanga wungirije ushinzwe itangazamakuru muri ministeri y’ingabo muri Amerika, Sabrina Singh, yaraye abitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru.

Yagize ati:Muri iki gitondo igisirikare cy’Amerika cyashwanyuje ibisasu by’Abahouthis bibiri byo mu bwoko bwa misile zirasa ubwato. No mu ijoro ryakeye igisirikare cy’Amerika cyashwanyuje ibindi bisasu by’Abahuti 14 byari biri ahantu 12 hatandukanye”.

Singh yavuze ko ibyo bisasu byari bigamije gukoreshwa mu gitero ku bwato bw’abacuruzi n’ubw’igisirikare cy’Amerika muri ako karere. Ni ku nshuro ya gatanu ingabo z’Amerika zirasa ibirindiro by’Abahouthis muri Yemen mu cyumweru kimwe gishize.

Mu bindi bitero byabanjirije ibi, ingabo z’Ubwongereza zafatanyije n’iz’Amerika kurasa ibirindiro by’Abahoutis muri Yemen nyuma y’aho Abahouthis bagabye ibitero ku mato yanyuraga mu Nyanja Itukura

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Polisi y’u Rwanda irashima uruhare rw’abaturage mu kurwanya ibyaha

Polisi y’u Rwanda ikomeje gushimira uruhare rw'abaturage mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha, batangira amakuru ku gihe afasha mu gutahura ababigiramo uruhare. Ni nyuma y'uko mu Karere ka Gasabo, abagabo babiri bafatiwe mu cyuho batetse kanyanga, mu mukwabu wakozwe mu rucyerera rwo ku wa Gatatu tariki ya 17 Mutarama, biturutse ku makuru yari yatanzwe n'abaturage. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze […]

todayJanuary 19, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%