Inkuru Nyamukuru

Ibigo bishya mu ruhando rwo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali

todayJanuary 19, 2024

Background
share close

Nyuma y’uko Leta yaguze Bisi 100 zo gutwara abagenzi hagamijwe korohereza abashoramari mu gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali, no kwirinda ko abantu batinda ku mirongo nk’uko byahoze, ubu abatsindiye isoko bamaze kuzishyikirizwa ndetse zatangiye no gutwara abagenzi.

Umujyi wa Kigali uvuga ko ibigo byahawe izi modoka ari 8 nyuma yo kuzuza ibisabwa. ibyo bigo ni: Yahoo Car Express ifitemo imodoka 15, Remera Transport Cooperative yahawe bisi 10, Nyabugogo Transport Cooperative yahawe 10, City Centre Transport Cooperative ifitemo bisi 10, S.U Direct Services yegukanye bisi 5, Jali Transport yegukanye bisi 13, hakaza 4G Ju Transport Ltd ifitemo imodoka 7 na RITCO ifitemo biisi 30.

Umujyi wa Kigali kandi ukomeza uvuga ko buri bisi muri izi zose ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 70 kandi zije ziyongera ku zindi modoka zitwara abantu mu Mujyi wa Kigali.

Ku rundi ruhande ariko, hari amakuru avuga ko n’ubwo ibi bigo byashyikirijwe izi modoka, ngo ntizirabandikwaho kuko yaba imodoka ubwazo n’ubwishingizi bwazo byose bicyanditse kuri Leta y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko hasinywa amasezerano hagati y’ibi bigo na Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD), ku bijyanye n’izi modoka.

Izi bisi zose uko ari 100, umujyi wa Kigali uvuga ko zatangiye gutwara abagenzi hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Amakuru arambuye ku mikorere y’izi modoka, ibiciro byazo, inyungu, n’ibindi bijyanye byose turacyabibakurikiranira

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Uganda: Polisi yagose ingo za Bobi Wine na Besigye batavuga rumwe na Leta

Umunyapolitike, Bobi Wine utavuga rumwe na Leta ya Uganda, wigeze no kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu, kuri uyu wa kane, yatangaje ko polisi yagose urugo rwe, imubuza kuhjya hanze yarwo. Abatavuga rumwe na leta kuri uyu wa kane bari bateganyije gukora imyigaragambyo yo kwamagana ikibazo cy’imihanda yangiritse ikaba idakorwa. Ni mu gihe Uganda irimo kwitegurira kwakira inama mpuzamakungu ebyri muri uku kwezi. Ibiro ntaramakuru by'a Bafaransa, AFP, byatangaje ko Bobi […]

todayJanuary 18, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%