Inkuru Nyamukuru

Israheli ntiyemeranya na Amerika ku ishyirwaho rya leta ya Palestine

todayJanuary 19, 2024

Background
share close

Ministri w’Intebe wa Israheli, Benjamin Netanyahu yakuriye inzira ku murima Leta zunze ubumwe z’Amerika ko adakozwa igitekerezo cyayo cyo gushyigikira ishyirwaho rya leta ya Palestina nk’uburyo bwo kurangiza intambara Isirayeli irwana n’umutwe wa Hamas.

Abayobozi ba Leta ya Israheli bakomeje kurwanya ishyirwaho leta ya Palestina, ndetse ijambo Netanyahu yavugiye kuri televiziyo y’igihugu mu kiganiro ryagaragaje ku buryo budasubirwaho aho igihugu cye gihagaze kuri iki kibazo.

Iri jambo kandi ryagaragaje ku nshuro ya mbere ko kuri iki kibazo Israheli itavuga rumwe n’Amerika, inshuti yayo y’akadasohoka muri iyi ntambara irwana na Hamas.

Umuvugizi w’inama y’igihugu y’umutekano muri Perezidansi y’Amerika, John Kirby, yavuze ko amagambo ya Netanyahu atari mashya, yemeza ko Amerika yo ibibona mu buryo butandukanye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hasojwe amahugurwa ategura abapolisikazi bajya mu mu butumwa bw’amahoro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama, abapolisikazi 110 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, basoje amahugurwa bamazemo ibyumweru bibiri, abera mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana. Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko kubaka ubushobozi biri mu by’ibanze Polisi y’u Rwanda […]

todayJanuary 19, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%