Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya ‘NAM’ muri Uganda

todayJanuary 19, 2024

Background
share close

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bitagize aho bibogamiye (Non-Aligned Movement-NAM) irimo kubera muri Uganda. Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, ahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame muri iyi nama y’iminsi ibiri.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente

Abitabiriye iyi nama baraganira ku bibazo byugarije Isi n’Akarere muri rusange, birimo imitwe yitwaje intwaro, kwihaza mu biribwa, abimukira, ubushomeri mu rubyiruko, indwara z’ibyorezo, imihindagurikire y’ibihe, iterabwoba n’ibindi.

Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 4000 barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma baturutse mu bihugu 120, bigize uyu muryango NAM washinzwe mu 1961, i Belgrade muri Serbia.

Iyi nama ya NAM Summit, iraba ku matariki ya 19-20 Mutarama 2024, ikaba izakurikirwa n’inama ya Gatatu ya G77 na yo izabera muri Uganda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda ruzashora miliyoni 3 z’amadorari mu mushinga wa ‘Timbuktoo’

Ku ruhande rw’inama y’ihuriro mpuzamahanga y’ubukungu, World Economic Forum, iri kubera i Davos mu Busuwisi, tariki 16 Mutarama 2024 nibwo hatangijwe ku mugaragaro umushinga wiswe "Timbuktoo" n’ikigega cyawo bigamije guteza imbere ibikorwa by’ishoramari muri Afurika. Timbuktoo ni umushinga w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP, ugamije guteza imbere ibikorwa by’ishoramari muri Afurika ndetse wo n’iki kigega cyawo byose bifite icyicaro mu Rwanda. Ukazaba ubarizwa mu kigo mpuzamahanga mu birebana n’imari cya […]

todayJanuary 19, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%