Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Fred Mufulukye, yatangaje ko abantu bose bagaragaje imyitwarire idasanzwe kandi ibangamira sosiyete, banyuzwa mu bafungirwamo by’igihe gito (Transit Centers) nyuma hagatoranywa abajya kugororwa mu bigo ngororamuco biri mu gihugu.
Fred Mufulukye uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS)
Fred Mufulukye yabitangaje mu Kiganiro Ubyumva Ute cyatambutse kuri KTRadio tariki 17 Mutarama 2024 ari kumwe n’umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ACP Rutikanga Boniface bari batumiwe kugira ngo basobanure imikorere ya ‘Transit Center’ ko ari ahantu hafungirwa abantu bafite imyitwaire ibangamiye sosiyete by’igihe gito nyuma bakajyanwa mu bigo ngororamuco.
Mufulukye avuga ko ibi bigo bijya kujyaho hari hagaragaye ikibazo cy’imyitwarire ikabije mibi ibangamiye nyiri ukuyigira ndetse na Sosiyete muri rusange.
Ati “ Impamvu bajyanwa muri biriya bigo ni uburyo bwo kubigisha no kubagorora tubarinda kujyanwa mu nkiko ngo bajye gufungwa no kubazwa iyo myitwairire kandi ushobora gusanga abashobora kwigishwa bagahinduka”.
Transit Center Mufulukye avuga ko abahajya batahatinda kuko habaho igihe cyo kubatoranya bamwe bakajya kugororerwa mu bigo ngororamuco.
Kugira ngo umuntu agere muri Transit Center ni uko aba yafatiwe mu bikorwa bitandukanye ariko bibangamira sosiyete akajyanwa kugira ngo afashwe ahinduke nk’uko byagarutsweho n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface.
ACP Rutikanga avuga ko hari abantu bamwe bajya bafatwa bakajyanwa muri transit center atari inzererezi ariko bigaterwa nuko babasanze mu bikorwa by’urugomo, ubusinzi se cyangwa mu buraya.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface
Ati “Iyo bafashwe tujya kubajonjora kugira ngo turebe abagomba kugororwa ngo bajye mu kigo ngororamuco, iyo hari uwo dusanze atari asanzwe muri ibyo bikorwa akanatanga ibisobanuro bikumvikana, icyo gihe ararekurwa agasubira mu rugo, abandi bakoherezwa mu Bigo Ngororamuco”.
DG Mufulukye Fred avuga ko abavanwa muri transit Center bakajya kugororerwa mu bigo ngororamuco bafashwa bakigishwa kugeza bahindutse bakazasubira mu miryango yabo barabaye beza.
Ati “Uretse ko hari nabadahinduka nyuma y’amezi make bavuye muri ibyo bigo ujya kubona ukabona bagarutse biturutse kuba bongeye gufatirwa muri bya bikorwa bibangamira sosiyete”.
Mufulukye avuga ko uburyo bushya buzakumira abagororerwa muri ibi bigo kutongera kubisubiramo, kubera gufatwa basubiye mu bikorwa bibi birimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubuzererezi n’ibindi, umuti ushingiye ku bayobozi mu Ntara no mu turere biyemeje kuzajya babasura kenshi mu gihe barimo kugororwa.
Post comments (0)