Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yabwiye Kigali Today ko icyo kibazo cyabaye saa cyenda zishyira igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024.
Uwo muyobozi yavuze ko iyo nkongi yaba yatewe n’insinga z’amashanyarazi, avuga ko umunyeshuri uwo muriro wagezeho mbere ari we wahise yitaba Imana, undi avunika umugongo ubwo bahungaga.
Yagize ati “Byabaye saa cyenda z’ijoro, ni mu icumbi abahungu bararamo, urebye ni amashanyarazi yabiteye. Uwo byamanukiyeho bwa mbere yahise yitaba Imana, undi ni uwarwaye umugongo nyuma yo kwitura hasi bamusohokeraho babyigana ubwo bahungaga, ubu ni ho turi”.
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Igihugu bifuza ko izamuka ry’ibiciro rya hato na hato by’umwihariko ku biribwa ryaba mu bizaganirwaho mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano. Biteganyijwe ko guhera tariki 23 kugera 24 Mutarama 2024, i Kagali hazaba hateraniye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, izaba irimo kuba ku nshuro yayo ya 19. Umushyikirano ni urubuga Abanyarwanda baganiriramo iterambere ry’Igihugu, n’abayobozi bakabazwa inshingano zabo, uyu mwaka hakazasuzumwa aho Igihugu kigeze mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda […]
Post comments (0)