Inkuru Nyamukuru

Israheli irashinjwa guhohotera imfungwa z’Abanyepalestina

todayJanuary 20, 2024

Background
share close

Ibiro bya Komiseri mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye, ku wa gatanu byashinje igihugu cya Israheli gufungira Abanyepalestina babarirwa mu bihumbi ahantu hatazwi.

Ibyo biro byemeza ko ibyo bikorwa byabereye mu ntara ya Gaza na Cisjordaniya, bigashinja Israheli gufata imfungwa z’Abanyepalestina nabi mu buryo bushobora kwitwa iyicarubozo

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu buryo bw’iya kure, Ajith Sunghay, intumwa y’ ibiro bya Komiseri mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye mu gice cya Palestine Israheli yigaruriye, yavuze ko yahuye n’abantu barekuwe bari barafashwe n’ingabo za Israheli.

Abarekuwe bavuga ko bakubiswe, bagakorerwa urugomo bagirirwa nabi mu buryo bwafatwa nk’iyicarubozo. Hari amakuru avuga ko bamwe baje kurekurwa ariko bamerewe nabi cyane. Bemeza ko boherezwaga mu bukonje bukabije kandi nta myambaro yo kwifubika bafite. Bamwe muri bo bavuga ko bapfukwaga mu maso igihe kirekire ndetse bamwe bakajyanwa muri Israheli ariko bakavuga ko batashoboye kumenya uduce bajyanywemo.

Arjith yavuze ko iizo mfungwa zatangaje ko ingabo za Israheli zabamaranye iminsi iri hagati ya 30 na 55 ariko yongeraho ko bikigoranye kumenya imibare y’abo zafashe muri icyo gihe cyose n’ubwo bivugwa ko babarirwa mu bihumbi.

Umuvigizi w’ ibiro bya Komiseri mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye, Ravina Shamdasani, avuga ko bavuganye na Leta ya Israheli kuri iki kibazo inshuro nyinshi ariko kugeza ubu ntacyo irabasubiza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Igihugu cyashyize imbaraga mu gufasha abakobwa kwiga no kurangiza amashuri – Minisitiri Uwamariya

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, yagaragaje ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose mu guteza imbere ihame ry’uburinganire, bikajyana no gushyigikira abana b’abakobwa kugana amashuri no kubafasha kuyasoza. Minisitiri Dr Uwamariya Valentine Minisitiri Uwamariya yagarutseho i Maputo muri Mozambique mu muhango wo gutangiza ubukangurambaga bwiswe ‘We are Equal Campaign’, aho yari ahagarariye Madamu Jeannette Kagame. Ubu bukangurambaga bwatangizwaga, ni gahunda yatekerejweho n’abafasha b’abakuru b’ibihugu muri Afurika, mu kwimakaza ihame […]

todayJanuary 20, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%