Inkuru Nyamukuru

Niger: Nta kompanyi y’Indege yemerewe kuzana Abafaransa mu Gihugu

todayFebruary 2, 2024

Background
share close

Kompanyi z’indege zikorera ingendo muri Niger zatangaje ko zahawe amabwiriza yo kutagira Umufaransa zizana muri icyo gihugu.

Umubano hagati y’ibi bihugu ukomeje kuba mubi kuva muri Niger hajyaho ubutegetsi bwa gisirikari nyuma ya kudeta yabaye umwaka ushize.

Ibaruwa yandikiwe abakozi ba kompanyi Air Burkina, AFP ifitiye kopi ivuga ko bategetswe ko nta mufaransa wemerewe kwinjira ku butaka bwa Niger.

Iyo barwa ikomeza igira iti: “Kubera iyo mpamvu, ntibemewe kurira indege zacu.”

Kompanyi ya Maroc, Royal Air Maroc, nayo yatangaje ko izakurikiza ayo mabwiriza kugeza igihe hagize igihindutse cyangwa bahawe uruhushya rudasanzwe rubaha uburenganzira bwo gutwara Abafaransa baza muri Niger.

Izindi kompanyi zikora ingendo mu mujyi wa Niamey, zirimo Ethiopian Airlines, Air Tunisie na Turkish Airlines ntacyo ziratangaza kuri icyo cyemezo.

Nta ni cyo ubutegetsi muri Niger buratangaza niba koko Abafaransa baraciwe muri icyo gihugu.

Intandaro y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byahoze ari inshuti z’akadasohoka ni kudeta yakuye ku butegetsi Prezida Mohamed Bazoum, umwaka ushize.

Ubufaransa bwafunze ambasade yabwo muri icyo gihugu nyuma y’uko Ambasaderi wayo Sylvain Itte ategetswe kuva mu gihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

IGP Namuhoranye yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare, yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y'Iburengerazuba abibutsako inshingano ya Polisi y'u Rwanda ko ari ukurinda umutekano w'Abaturarwanda bose. Ni uruzinduko rwabereye mu Karere ka Rusizi, aho yaganirije abapolisi bakorera mu turere twa Nyamasheke na Rusizi bari bahuriye hamwe ku biro bya Polisi muri ako Karere. IGP Namuhoranye yakiriwe n'umuyobozi wa Polisi mu Ntara […]

todayFebruary 2, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%