Ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, hatangijwe ibiganiro bizamara icyumweru bigaruka ku ruhare rw’ubuyobozi mu nzego z’umutekano n’ingamba zo kurwanya ruswa.
Ni ibiganiro byatangiye kuva ku wa mbere tariki 05 Mutarama 2024 biteguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth), byitabiriwe n’abo ku rwego rwa Komiseri na ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.
Atangiza ibi biganiro ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko igenamigambi rikozwe neza ari ingenzi ku nzego z’umutekano mu kurwanya ruswa.
Yagize ati: “Igenamigambi rihamye ku kurwanya ruswa rifasha inzego z’umutekano mu gushyiraho icyerekezo nyacyo, intego n’ibyibanze mu kurwanya ruswa. Ni ngombwa gutegura ingamba zuzuye zo kurwanya ruswa zirimo izo kuyikumira, gukurikirana abayicyekwaho n’izo kubahiriza amategeko.”
Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa (T.I) uherutse gutangaza mu mwaka wa 2008 ko; ‘Iyo ruswa ije yiyongera ku bibazo bisanzwe by’umutekano, uruhurirane rwa byombi rushegesha umutekano w’igihugu ku bw’inyungu z’abantu bacye. Umuntu umwe uhawe ruswa ashobora gukora ibikorwa bisenya umutekano bigahungabanya ituze rusange ku gihugu cyose’, ari nayo mpamvu kurwanya ruswa bigomba kuba mu nshingano za buri muyobozi.
DIGP Ujeneza yakomeje avuga ko Imyitwarire mbonezamurimo n’indangagaciro z’ubunyamwuga ari byo shingiro ry’ibikorwa byose bigamije kurwanya ruswa.
Ati: “Kubaka umuco w’ubunyangamugayo no kubazwa inshingano by’umwihariko ku bashinzwe umutekano cyane cyane abapolisi ni ngombwa. Abayobozi bagomba kuba intangarugero kandi bagakora ku buryo abo bayobora bakurikiza amahame agenga imyitwarire iboneye mu kazi.”
DIGP Ujeneza yasabye abitabiriye ibiganiro, kuzabigiramo uruhare rugaragara, bungurana ibitekerezo, mu guteza imbere gahunda yo gushyira mu bikorwa ingamba zizaganirwaho.
Dr. Roger Oppong Koranteg, ushinzwe imiyoborere mu bunyamabanga bw’Umuryango wa Commonwealth, ari nawe uyoboye ibiganiro, yavuze ko ubuyobozi bwuzuza inshingano ari bwo nkingi y’umusaruro w’urwego bukorera.
Yagaragaje ko iyi ari gahunda yateguwe neza kandi ko izibanda ku bumenyi bwo guhanga udushya, hagamijwe gutanga umusanzu w’ubuyobozi mu kuzuza inshingano.
Ni ibiganiro bizagaruka kuri porogaramu zitandukanye zirimo, Uruhare rw’Ubuyobozi mu nzego zishinzwe kurwanya ruswa, Guhitamo imiterere y’Ubuyobozi Bwiza, Igenamigambi n’ubuyobozi, Imyitwarire mbonezamurimo n’ubunyangamugayo mu nzego zishinzwe kurwanya ruswa, Ibitera amakimbirane n’uburyo bwo kuyakemura n’ibindi.
Perezida Paul Kagame yihanganishije Madamu Monica Geingos n’Abanya-Namibiya muri rusange, ku bw’urupfu rwa Perezida Dr Hage Geingob witabye ku myaka 82. Perezida Kagame yihanganishije abaturage ba Namibia Perezida Dr Hage Geingob, yitabye Imana mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 04 Mutarama 2024, aguye mu mu bitaro bya Lady Pohamba, biherereye mu Murwa Mukuru Windhoek. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yafashe mu mugongo Abanya-Namibia, by’umwihariko umugore […]
Post comments (0)