Inkuru Nyamukuru

Perezida Andrzej Duda wa Pologne yageze mu Rwanda

todayFebruary 6, 2024

Background
share close

Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Gashyantare mu 2024, bageze mu Rwanda aho batangiye uruzinduko rw’akazi.

Perezida Andrzej Duda akigera mu Rwanda yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vinceny Biruta

Perezida Andrzej Duda n’umufasha we bakigera ku Kibuga mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Uyu mukuru w’igihugu ageze mu Rwanda akubutse i Nairobi muri Kenya, bikaba biteganyijwe ko agomba kugirana azabanza ibiganiro byihariye na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, bikazakurikirwa n’ibiganiro bizahuza itsinda ry’abaherekeje Perezida Andrzej Duda n’iry’u Rwanda.

Muri uru ruzinduko kandi hazasinywa amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye mu kurushaho kwimakaza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Uyu mukuru w’igihugu na madamu we kandi bazasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse bunamire inzirakarengane ziharuhukiye.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Andrzej Duda azitabira inama ivuga ku ishoramari ry’abanya-Pologne mu Rwanda, ndetse azanageza ijambo ku bazayitabira. Azasura uruganda rwa LuNa Smelter rushongesha gasegereti, nyuma akazakirwa ku meza na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Ni mu gihe tariki ya 8 Gashyantare Perezida Andrzej Sebastian Duda azajya i Kibeho, aho azasura ingoro ya ‘Bikira Mariya Nyina wa Jambo’, nyuma yaho akazasura ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona aho i Kibeho, na ho akazageza ijambo ku bazaba bahari.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mahama: Impanuka ya Gaz yahitanye abana babiri

Mu Nkambi ya Mahama iherereye mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, impanuka yatewe na Gaz yishe abana babiri bo mu muryango umwe, umubyeyi wabo (nyina) na we wakomeretse cyane ubu akaba ari mu bitaro bya Kanombe aho arwariye kandi ararembye. Nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, ni impanuka yabaye ku itariki 04 Gashyantare 2024, saa moya z’umugoroba itwika abantu batatu ku buryo […]

todayFebruary 6, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%