Inkuru Nyamukuru

Umwami Charles III yasanganywe kanseri

todayFebruary 6, 2024

Background
share close

Umwami w’Ubwongereza Charles III, yasanganywe ubwoko bwa kanseri gusa ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza ntiyigeze itangaza ubwoko bwa kanseri yasanganywe n’ikigero iriho.

Charles III yasanganywe Kanseri yamuteye gusubika ibikorwa bimusaba kugaragara mu ruhame, n’uko bikubiye mu itangazo ingoro y’ibwami, Buckingham, yashyize hanze ku wa mbere.

Umwami Charles wa III w’imyaka 75 y’amavuko, yamaze amajoro atatu mu bitaro mu kwezi gushize, kugirango ahabwe ubuvuzi bwa prostate ye yabyimbye. Nyumba bivugwa ko yafashwe ibizamini bikagaragaza ko afite ubwoko bwa kanseri.

Nta bindi bisobanuro byatanzwe ku bijyanye na kanseri umwami Charles III. Cyakora amakuru aturuka ibwami avuga ko atari iya prostate. 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Impamvu Rucagu yambara ishati iriho ifoto ya Perezida Kagame

Rucagu Boniface avuga ko impamvu akunze kwambara ishati iriho amafoto ya Perezida Paul Kagame, ari agaciro amuha ndetse no kuzirikana ibyiza yagejeje ku Banyarwanda. Rucagu yasobanuye impamvu yambara ishati iriho ifoto ya Perezida Kagame (Photo by Igihe.com) Iyo muganira akakubwira amateka ye, usanga ari umuyobozi utangaje kubera imirimo ikomeye yagiye akora kuva ku ngoma ya Kayibanda kugeza ubu, akaba ubu ari mu Kanama ngishwanama k’Inararibonye. Mu biganiro bye usanga agusangiza […]

todayFebruary 6, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%