Abanyasenegali bafite ubwoba ko igihugu kiri kugana habi haba mu bucuruzi no ku ruhande rwa demokarasi. Nyuma yuko Prezida Macky Sall atangaje ko amatora y’umukuru w’igihugu yari ateganijwe tariki 25 z’uku kwezi, asubitswe.
Tariki ya 25 Gashyantare abanyasenegale barenga miliyoni 18 bavuga ko wari umunsi ukomeye kuri bo, aho bagombaga kwihitiramo abayobozi babo, ariko babuzwa ayo mahirwe na Perezida Macky Sall. Ibi byatumye hirya no hino mu gihugu haba imyigaragambyo yo kwamagana icyo cyemezo.
Abagize inteko ishinga amategeko muri Senegal ku wa mbere bemeje ko amatora asubikwa kugeza mu Ukuboza uyu mwaka. Ibi bivuze ko Prezida Sall azakomeza kuyobora igihugu kugeza nibura mu mwaka utaha.
Prezida Sall yatangaje ko umwanzuro wo gusubika amatora yawutewe n’uko abagize inteko ishinga amategeko n’akanama karinda Itegeko nshinga bananiwe kumvikana ku rutonde rw’abakandida.
Ariko abatavuga rumwe na leta bo basanga uyu ari umugambi yari asanganywe kubera ko mu ishyaka rye bafite ubwoba bwo gutsindwa. Abandi basanga ari amayeri yo gutuma Perezida Sall aguma ku butegetsi.
Ku wa mbere leta yafunze interineti ku mpamvu yatangaje ko ari ikoreshwa nabi ryayo mu gukwirakwiza imvugo zibiba urwango mu baturage.
Mu itangazo, umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuzeko bahangayikishijwe n’icyemezo cyo gusubika amatora.
Post comments (0)