Umukozi w’Intara y’Amajyepfo ushinzwe Imiyoborere myiza, Kabera Vedaste, yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye, ko yaburana ari hanze ku cyaha akurikiranyweho cyo gutanga indonke.
Kabera Vedaste ushinzwe Imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo
Ni icyaha Ubushinjacyaha buvuga ko Kabera yagikoze ubwo yari amaze kubazwa n’Umugenzacyaha wa Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye, Kabera yamara gutaha akoherereza uwo mugenzacyaha amafaranga 10.000frw, aherekejwe n’ubutumwa bugufi.
Ubugenzacyaha bwo bwari bwavuze ko ubwo butumwa bugufi bwavugaga ko Kabera yatumiraga uwo mugenzacyaha ngo baze guhura basangirire muri Hoteli.
Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko Kabera yakoze icyo cyaha cyo gutanga ruswa, agamije kwica amarangamutima y’umugenzacyaha ukurikirana dosiye ya Kabera, ku cyaha cyo guhoza umugore bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ku nkeke amuhohotera.
Kabera yasobanuye ko ayo mafaranga atayatanze nka ruswa, kuko yayamwoherereje ibazwa kuri iyo dosiye ryarangiye, bityo ko iyo ruswa ntacyo yari guhindura kuri ryo, ahubwo avuga ko yayoherereje umugenzacyaha kubera ko bari biriranwe muri iryo bazwa, ryatwaye igihe kirekire ngo na we anywe amazi.
Ibyo kandi anabihurizaho na Me Mico Joseph Twagirayezu umwunganira mu mategeko, aho na we yasobanuye ko amafaranga Kabera yoherereje umugenzacyaha ntaho ahuriye na ruswa, kuko ntaho bigaragara ko bari bayumvikanyeho mbere y’ibazwa ngo abe yari arimo kurangiza amasezerano bagiranye.
Yavuze kandi ko bitabujijwe ko umugenzacyaha yasangira na Kabera, kandi ko bitabujijwe ko Kabera yatanga impano ku wo ashatse, bityo ko amafaranga yahaye umugenzacyaha atafatwa nk’igikorwa kigize icyaha.
Me Mico Joseph Twagirayezu asanga umukiriya we yari akwiye ahubwo guhita aburanishwa, cyangwa akarekurwa akaburana ari hanze mu kazi ke, kuko aho akorera hazwi kandi n’aho atuye hazwi ko Kabera atatoroka ubutabera cyangwa ngo yice iperereza.
Avuga ko Kabera nk’umukozi w’Intara ntaho yigeze akurikiranwa mu nkiko cyangwa ngo agaragare mu bikorwa bigamije icyaha, bityo ko aburanye ari hanze ntacyo byabangamiraho iperereza.
Nyuma yo kumva impande zose, umucamanza yategetse ko umwanzuro w’urukiko ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, uzasomwa ku wa Gatanu tariki ya 09 Gashyantare 2024 saa sita z’amanywa.
Umufatanyabikorwa wa Leta y’u Rwanda witwa ’Water For People’, yatangaje ko agiye guha amazi meza abaturage b’u Rwanda barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 500 bitarenze umwaka wa 2027, nyuma yo kuyaha abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi 20 mu myaka 15 ishize. Umuryango Water for People wizihije isabukuru y’imyaka 15 umaze ukorera mu Rwanda Water For People ni Umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta ufite icyicaro mu Mujyi wa Denver, muri Leta ya Colorado, […]
Post comments (0)