Inkuru Nyamukuru

Gwladys Watrin ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa n’u Rwanda yahawe kuyobora Trace Rwanda

todayFebruary 8, 2024

Background
share close

Ubuyobozi bwa Trace bwatangaje ko Gwladys Watrin yagizwe umuyobozi wa Trace Academia na Trace Rwanda mu rwego rwo kurushaho guteza imbere uburezi bushingiye ku bumenyingiro no kurushaho gufasha iki kigo kwagura ibikorwa byacyo mu Rwanda.

Gwladys Watrin agiye kuyobora Trace Rwanda

Watrin ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa n’u Rwanda, muri izi nshingano nshya azanye uburambe bw’imyaka irenga 15 mu bijyanye n’imari cyane ko yagize uruhare mu ishingwa ry’Ikigo cyitwa Kigali International Financial Center (KIFC).

Trace Academia yahawe kuyobora ni urubuga rw’ikoranabuhanga rutangirwaho amasomo y’ubumenyingiro ahabwa urubyiruko rwo ku migabane itandukanye irimo na Afurika mu kurushaho kurufasha kugira ubumenyi bujyanye n’ibyo rwifuza gukora.

Uretse umugabane wa Afurika, Trace Academia ibikorwa byayo bigera no mu Burayi, ibihugu biri ku nyanja y’u Buhinde, Karayibe, na Brazil.

Ni mu gihe Trace Rwanda yo ari ishami ry’ikigo Trace gisanzwe gifite ishoramari mu bijyanye n’itangazamakuru n’imyidagaduro muri Afurika, by’umwihariko mu guteza imbere ibikorwa bya Trace mu bijyanye n’inganda ndangamuco mu Rwanda.

Umuyobozi wa Trace, Olivier Laouchez, yagaragaje ko yishimiye kuba Gwladys yinjiye mu muryango mugari wa Trace, ashimangira ko amateka ahambaye afite mu bijyanye n’imari no gucunga imishinga bizarushaho kongera imbaraga muri Trace.

Ati: “Twishimiye cyane guha ikaze Gwladys muri Trace. Usibye kuba afite ubunararibonye buhambaye mu bijyanye n’imari n’imicungire y’imishinga, ishyaka n’imbaraga azanye muri Trace azabyubakiraho ibisubizo bijyanye n’icyerekezo cya Trace mu gushimisha no gushyigikira abaturage bacu.”

Watrin mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X yavuze ko yishimiye kugirwa umuyobozi Mukuru wa Trace Academia, ndetse ashishikajwe no gushyigikira abanyeshuri mu mpande zose z’isi.

Mu Kwakira 2023, muri BK Arena mu Rwanda habereye ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards, byari bitangiwe bwa mbere ku mugabane wa Afurika.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urwibutso rwa Jenoside ni ishuri rihanitse mu butabera n’isanamitima – Perezida Andrzej Duda

Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda, yavuze ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, amateka rubumbatiye akwiye kubera ishuri rihanitse amahanga mu bijyanye n’ubutabera n’imbabazi bifasha abaturage mu isanamitima. Perezida Duda yabitangaje ku wa Gatatu tariki 07 Gashyantare 2024, ari kumwe n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, asobanurirwa byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Perezida Duda n’umugore we, batambagijwe ibice […]

todayFebruary 8, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%