Inkuru Nyamukuru

Perezida wa Pologne yasuye Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho (Amafoto)

todayFebruary 9, 2024

Background
share close

Nk’uko byari biteganyijwe kuri gahunda y’uruzinduko rwa Perezida wa Pologne mu Rwanda, Andrzej Sebastian Duda, ku wa 8 Gashyantare 2024 yasuye Ingoro ya Bikira Mariya y’i Kibeho, agera no mu ishuri ry’abatabona ryashinzwe kandi rifashwa n’ababikira bo mu gihugu cye.

Perezida wa Pologne na madamu we mu Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho

Ku Ngoro ya Bikira Mariya, we n’umugore we bari kumwe bafashe akanya ko gusengera muri chapelle ya Bikira Mariya, naho mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona, bamugaragariza imikorere y’iryo shuri igihucye gitera inkunga, afata n’umwanya wo kureba imikino abana bamuteguriye.

Perezida wa Pologne yeretswe imikorere y’ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urukiko rwanzuye ko umukozi w’Intara y’Amajyepfo ukekwaho gutanga ruswa afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwanzuye ko umukozi w’Intara y’Amajyepfo ushinzwe imiyoborere myiza, Kabera Vedaste, afungwa iminsi 30 y’agateganyo, kugira ngo dosiye ye ikomeze gukorwaho iperereza, ku cyaha akurikiranyweho cyo guha ruswa umugenzacyaha. Kabera Vedaste Ni umwanzuro ufashwe nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki ya 02 Gashyantare 2024, ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, ngo hakomeze gukorwa iperereza kuri icyo cyaha akekwaho. Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma Kabera […]

todayFebruary 9, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%