Inkuru Nyamukuru

Gisagara: Inkuba yakubise abantu batatu

todayFebruary 13, 2024

Background
share close

Mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Kibilizi, Akagari ka Ruturo, Umudugudu wa Akabagoti, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2024, inkuba yakubise abantu batatu barimo bahinga bahita bajyanwa kwa muganga.

Inkuba yakubise abantu 3 i Gisagara

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije Kigali Today ko muri aka karere ubwo harimo hagwa imvura nyinshi irimo n’inkuba, abarimo bahinga mu gishanga cy’umuceri bagiye kugama mu kazu k’umuzamu urinda muri icyo gishanga, inkuba irabakubita.

Ati “Inkuba ikimara kubakubita baguye igihumure bakomereka byoroheje, bose bahita bajyanwa ku bitaro bya Kibirizi muri aka Karere ka Gisagara, kugira ngo bitabweho n’abaganga”.

SP Habiyaremye avuga ko muri aba batatu bakubiswe n’inkuba, umwe yamaze gutaha abandi bakaba bakiri mu bitaro.

SP Habiyaremye agira inama abantu kwirinda gukandagira cyangwa gukinira mu mazi biruka, mu gihe cy’imvura irimo inkuba, ahubwo ko mu gihe ako gace karimo imirabyo, ari byiza ko umuntu ngo ashobora kugahunga yihuse cyane, kugira ngo adakubitwa n’inkuba.

Ati “Birabujijwe kugama imvura irimo inkuba munsi y’igiti cyangwa kwegamira ikindi kintu kirekire, cyangwa kuba ahantu hitaruye ibintu birebire nko mu kibuga cy’umupira, mu kibaya n’ahandi”.

SP Habiyaremye avuga ko abantu bakwiye gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba, arimo kugama mu nzu aho kujya munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa, kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba. Hari kandi kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu gihe cy’imvura irimo inkuba.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Kenya

Perezida Paul Kagame yabonanye na mugenzi we wa Kenya, William Ruto, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye mu ishoramari hagati y’ibihugu byombi. Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Kenya Perezida Kagame na William Ruto bahuriye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ku wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, ku ruhande rw’inama bitabiriye ya 11 ihuza abagize Guverinoma zo hirya no hino ku Isi (World Governments Summit), yiga ku […]

todayFebruary 13, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%