Inkuru Nyamukuru

RBC irasaba abantu kwirinda indwara y’amaso yandura

todayFebruary 13, 2024

Background
share close

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kirasaba Abanyarwanda gushyiraho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’indwara yandura cyane itera amaso gutukura, ikaba ngo yarageze mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Ntabwo hatangajwe ibihugu bituranye n’u Rwanda bimaze kugaragaramo iyo ndwara y’amaso iterwa n’agakoko bita Adenovirusi.

RBC ivuga ko uretse gutukura gukabije kw’igice cy’umweru cy’ijisho, iyo ndwara ituma umuntu yumva amaso ye aryaryata, akazamo amarira, ndetse ikaba yandura cyane.

Mu bindi bimenyetso biyiranga, hari ukokerwa no kubyimba kw’amaso, gutukura cyane kw’igice cy’umweru cy’ijisho cyangwa ahagana mu bihenehene, hamwe no kugira ibihu mu maso bituma umuntu atabasha kureba neza.

Iyi ndwara kandi hari abo itera gufatana kw’ibitsike n’amaso ku buryo kuyafungura bigorana, cyane cyane mu gitondo, ndetse no gutinya urumuri cyangwa ahantu hari umucyo.

RBC isaba umuntu ufite kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso kwihutira kugana ivuriro rimwegereye, kugira ngo bamugabanyirize ububabare, ndetse banabuze amaso ye gukomeza kwangirika.

RBC ivuga ko kutihutira kwivuza iyi ndwara bishobora gukururira umuntu ubuhumyi n’indwara z’ubuhumekero, kandi ko uwakenera ibisobanuro birambuye ashobora guhamagara umurongo utishyurwa ari wo 114.

Uburyo iyo ndwara y’amaso yandura

RBC ivuga ko umuntu ashobora kuyandura akoze aho umuntu uyirwaye yakoze yarangiza na we akikora ku maso, cyangwa kuba yasuhuza uyirwaye mu gihe atarakaraba neza agahita yikora ku maso.

Uburyo bwo kwirinda Adenovirusi

Hari ugukaraba intoki kenshi hakoreshejwe amazi meza n’isabune, kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi mu gihe umuntu afite iyi ndwara, hamwe no kwirinda guhoberana n’abandi cyangwa kubakora mu ntoki mu gihe wikoze ku maso.

Hari ukwirinda kogera muri pisine cyangwa ahandi hakorwa n’abantu benshi mu gihe umuntu ayirwaye, kwirinda gusangira ibikoresho by’isuku n’umuntu urwaye ayo maso yandura nk’isume, amavuta yo kwisiga ndetse n’amataratara (amadarubindi).

Kwirinda guhererekanya ibikoresho byakoreshejwe n’umuntu urwaye amaso yandura nka telefone, amafaranga atangwa mu ntoki n’ibindi, ndetse no kwirinda kurara ku buriri bumwe n’ufite iyo ndwara.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Igiciro cy’urugendo kuri buri muntu kiziyongeraho 1/3 mu byumweru biri imbere

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), itangaza ko mu byumweru biri imbere Leta izavanaho nkunganire ya 1/3, yatangaga ku itike y’urugendo ya buri muntu ujya mu Ntara cyangwa mu Mujyi wa Kigali, kuko ngo hari ibindi bikorwa by’iterambere birimo kudindira. Igiciro cy’urugendo kuri buri muntu kwiyongeraho 1/3 Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, avuga ko izo ngamba zari zashyizweho mu bihe bya Covid-19 mu kwezi k’Ukwakira kwa 2020, kuko Leta yifuzaga kugabanya […]

todayFebruary 13, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%