Inkuru Nyamukuru

USA: Ministri w’Ingabo ntazitabira Inama ya OTAN kubera uburwayi

todayFebruary 13, 2024

Background
share close

Minisitri w’ingabo w’Amerika Lloyd Austin yasubitse urugendo yagombaga kugirira mu Bubiligi mu biganiro by’umuryango wo gutabarana hagati y’ibihugu by’Uburayi n’Amerika (OTAN).

Byatangajwe na ministeri y’ingabo y’Amerika ku wa mbere nyuma y’uko Lloyd Austin asubiye mu bitaro ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka.

Uyu mugabo ufite imyaka 70, ku cyumweru yajyanywe ku bitaro bya gisirikare byitwa Walter Reed nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi bw’uruhago.

Ku wa mbere yavuwe mu buryo butamusaba kubagwa ariko abanza guterwa ikinya mu mubiri kugira ngo ikibazo cy’uruhago rwe kivurwe nkuko bitangazwa n’ibitaro byamwakiriye.

Major Gen. Patric Ryder wo mu gisirikare kirwanira mu kirere akaba umuvugizi wa ministeri y’ingabo y’Amerika ni we watangarije abanyamakuru ko Minisitiri Lloyd Austin atacyitabiriye inama ya OTAN izabera mu Bubiligi.

Ministeri y’ingabo y’Amerika ntiyatangaje niba ikibazo Austin afite ari uburwayi bw’uruhago cyangwa haravutse ikindi gishingiye ku kubagwa kubera uburwayi bwa kanseri y’udusabo tw’ubugabo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gisagara: Inkuba yakubise abantu batatu

Mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Kibilizi, Akagari ka Ruturo, Umudugudu wa Akabagoti, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2024, inkuba yakubise abantu batatu barimo bahinga bahita bajyanwa kwa muganga. Inkuba yakubise abantu 3 i Gisagara Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije Kigali Today ko muri aka karere ubwo harimo hagwa imvura nyinshi irimo n’inkuba, abarimo bahinga mu gishanga cy’umuceri bagiye kugama mu kazu k’umuzamu […]

todayFebruary 13, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%