Ku wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2024, Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yakiriye abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubukungu n’Imari wa Burkina Faso, Aboubacar Nacanabo.
Minisitiri Aboubacar Nacanabo yakirwa na Minisitiri Juvenal Marizamunda
Ni amakuru yatangajwe ku rubuga X rw’Ingabo z’igihugu, aho batangaje ko Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bakiriye Minisitiri w’ubukungu n’imari wa Burkina Faso, Aboubacar Nacanabo.
Minisitiri Aboubacar Nacanabo, yari aherekejwe na Col Diaouri Ismael, Umugaba w’Ingabo mu biro bya Perezida muri iki gihugu.
Aba bayobozi baganiriye ku kurushaho gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’Ibihugu byombi.
U Rwanda na Burkina Faso bisanzwe bifitanye umubano mu by’umutekano, aho nko mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, umugaba Mukuru w’Ingabo za Burkina Faso, Brig Gen Célestin Simpore n’itsinda ryaje rimuherekeje, bagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho banasuye ibikorwa bitandukanye.
Minisitiri Marizamunda yakiriye kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Portugal, João Gomes Cravinho
Ku wa Kabiri kandi, Minisitiri Marizamunda yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Portugal, João Gomes Cravinho aherekejwe na Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda ufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia, Luisa Fragoso, baganiriye ku nyungu ibihugu byombi bihuriyeho, harimo ubufatanye bw’Ingabo hagati y’u Rwanda na Portugal.
Post comments (0)