Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Marizamunda yakiriye abayobozi baturutse muri Burkina Faso na Portugal

todayFebruary 14, 2024

Background
share close

Ku wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2024, Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yakiriye abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubukungu n’Imari wa Burkina Faso, Aboubacar Nacanabo.

Minisitiri Aboubacar Nacanabo yakirwa na Minisitiri Juvenal Marizamunda

Ni amakuru yatangajwe ku rubuga X rw’Ingabo z’igihugu, aho batangaje ko Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bakiriye Minisitiri w’ubukungu n’imari wa Burkina Faso, Aboubacar Nacanabo.

Minisitiri Aboubacar Nacanabo, yari aherekejwe na Col Diaouri Ismael, Umugaba w’Ingabo mu biro bya Perezida muri iki gihugu.

Aba bayobozi baganiriye ku kurushaho gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’Ibihugu byombi.

U Rwanda na Burkina Faso bisanzwe bifitanye umubano mu by’umutekano, aho nko mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, umugaba Mukuru w’Ingabo za Burkina Faso, Brig Gen Célestin Simpore n’itsinda ryaje rimuherekeje, bagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho banasuye ibikorwa bitandukanye.

Icyo gihe banasuye kandi Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byitezwe kandi ko iryo tsinda rinasura ibikorwa remezo bitandukanye bya gisirikare mu Rwanda, maze abarigize basobanurirwe imikorere yabyo.

Bitabiriye kandi gahunda zashyiriweho kunoza imibereho y’abasirikare nk’Ikigo cy’Imari cya Zigama CSS, Ikigo cy’Ubwishingizi bw’Ubuzima, MMI, ndetse n’Isoko ryihariye ku bakora mu nzego z’umutekano (Armed Forces Shop).

Minisitiri Marizamunda yakiriye kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Portugal, João Gomes Cravinho

Ku wa Kabiri kandi, Minisitiri Marizamunda yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Portugal, João Gomes Cravinho aherekejwe na Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda ufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia, Luisa Fragoso, baganiriye ku nyungu ibihugu byombi bihuriyeho, harimo ubufatanye bw’Ingabo hagati y’u Rwanda na Portugal.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubukungu bw’Igihugu bwazamutse ku kigero cya 8% mu myaka itatu ishize – Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, ku wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2024 yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba za Guverinoma zigamije kuzahura ubukungu bw’Igihugu nyuma y’icyorezo cya Covid-19, avuga ko u Rwanda rwagerageje kwitwara neza mu kurinda abaturage n’Igihugu muri rusange, kuzahazwa n’icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bukungu mpuzamahanga hirya no hino ku Isi. PM ageza ku Nteko imitwe yombi iterambere ry’Igihugu nyuma ya Covid-19 […]

todayFebruary 14, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%