Inkuru Nyamukuru

Musanze: Habonetse umubiri bikekwa ko ari uw’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi

todayFebruary 14, 2024

Background
share close

Abari mu gikorwa cyo gucukura ahagomba kunyuzwa umuyoboro wa Internet babonye umubiri bikekwa ko ari uw’umuntu wazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umubiri bikekwa ko waba ari uw’uwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi wabonywe n’abacukura aharimo kunyuzwa umuyoboro wa Internet

Ubwo abo bakozi bacukura bari bageze hafi y’ahaherereye ibiro by’Akagari ka Kigombe mu Mudugudu wa Nyamagumba, Umurenge wa Muhoza, bakimara kubona uwo mubiri, bihutiye kuwukuramo bawushyikiriza inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe iperereza ryitezweho kuzagaragaza niba waba ari uw’umuntu wazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa niba atari we.

Ni amakuru yemejwe n’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu Murenge wa Muhoza, Kamanzi Jean Bosco, agira ati: “Twabaye tuwubitse mu buryo bw’agateganyo kugira ngo habanze gushakishwa amakuru awerekeyeho. Aho wabonetse ni hafi neza y’umuhanda wa kaburimbo muri metero nkeya z’ahegereye ibiro by’Akagari. Amakuru y’ibanze abahazi neza batubwiye, ni uko mbere hataraturwa hafi yaho hahoze irimbi ryaje kuzura ryimurirwa ahandi byegeranye”.

“Ubwo rero kuko aho watahuwe hegereye umuhanda neza neza kandi na wo ukaba uri nyabagendwa kuva na kera, bikekwa ko yaba ari umuntu wishwe akahajugunywa mu gihe cya Jenoside. Turi gufatanya n’inzego zibishinzwe harimo na IBUKA ngo harebwe amakuru nyayo awerekeyeho, nitubona ufitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi uzahita ushyingurwa mu cyubahiro, nibiba bitandukanye n’ibi n’ubundi ushyingurwe mu irimbi rusange”.

Uwo mubiri ukimara kuboneka byabaye ngombwa ko abari muri icyo gikorwa cyo gucukura, bareba ahegeranye na ho ni ba nta yindi mibiri yaba irimo, gusa nta yindi basanzemo.

Ku nkengero z’imihanda ya kaburimbo n’iy’ibitaka yo mu mujyi wa Musanze, hamaze iminsi hakorerwa ibikorwa byo gucukura ahagomba kunyuzwa umuyoboro wa Internet.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Portugal yagiriye uruzinduko mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Portugal, João Gomes Cravinho, yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rugamije kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’Ibihugu byombi. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Portugal yakiriwe na Minisitiri Biruta Minisitiri João Cravinho, ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, tariki 12 Gashyantare 2024, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Ba Minisitiri ku mpande zombie bagiranye ibiganiro ku nzego zitandukanye, zigamije gushimangira ubutwererane hagati y’u […]

todayFebruary 13, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%