Inkuru Nyamukuru

Ubukungu bw’Igihugu bwazamutse ku kigero cya 8% mu myaka itatu ishize – Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

todayFebruary 14, 2024

Background
share close

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, ku wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2024 yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba za Guverinoma zigamije kuzahura ubukungu bw’Igihugu nyuma y’icyorezo cya Covid-19, avuga ko u Rwanda rwagerageje kwitwara neza mu kurinda abaturage n’Igihugu muri rusange, kuzahazwa n’icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bukungu mpuzamahanga hirya no hino ku Isi.

PM ageza ku Nteko imitwe yombi iterambere ry’Igihugu nyuma ya Covid-19

Agaruka ku bukungu bw’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe yavuze ko bitewe n’ingamba Leta yafashe, ubukungu butahungabanye ahubwo bwazamutse ku gipimo cya 8% muri iyi myaka itatu ishize aho serivisi yagize uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’Igihugu mu bihembwe bitatu by’umwaka ushize wa 2023 ku kigero 10.6%, mu mahoteri n’amaresitora ku kigero cya 18.9% bitewe n’inama mpuzamahanga u Rwanda rwakiriye.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye ku kigero cya 23% mu gihembwe kimwe cy’umwaka ushize, iri zamuka rikaba ryaratewe no kongera ubuso buhingwa ndetse no kongera nkunganire mu buhinzi.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuhinzi, Guverinoma y’u Rwada yatanze nkunganire ya Miliyari 51 z’Amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’Ingengo y’Imari 2023-2024. Iyi nkunganire ikazafasha abahinzi n’Igihugu muri rusange gukomeza kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, bikazafasha kugabanya ingano y’ibitumizwa hanze.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yagaragaje ko mu gihe cya Covid-19, ibyoherezwa mu mahanga byagabanyutse ku ijanisha rya 21% munsi ya zeru, ariko kubera ingamba zafashwe nyuma y’uko icyorezo kigabanutse byatumye ibyoherezwa hanze bihita byiyongera.

Ati “Ingano y’ibyoherezwa mu mahanga yakomeje kuzamuka, nyuma yo gusubira inyuma ku kigero cya 21% munsi ya zeru mu gihe cya Covid-19, kuko indege ntizakoraga, ubucuruzi bwari bwahagaze ariko bwagiye bugenda buzamuka. Umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga wikubye inshuro zirenga gato ebyiri, uva kuri Miliyoni 761 z’Amadorali ya Amerika mu 2020, ugera kuri Miliyoni 1582 z’Amadolari ya Amerika mu 2023.”

Ibyo u Rwanda rwohereza hanze byiganjemo ibikomoka ku buhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na serivisi. Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda 640,952,299 z’Amadolari ya Amerika, mu gihe Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (Rwanda Mining Board) cyatangaje ko mu gihembwe cya gatatu cya 2023 urwo rwego rwinjije arenga miliyoni 241 z’Amadolari.

Ibi bicuruzwa byoherezwa mu bihugu byiganjemo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bushinwa, Hong Kong, Uganda n’ahandi.

Muri iyi myaka ibyatumijwe mu mahanga byakomeje kwiyongera, kuko agaciro kabyo kiyongereyeho 56.4%, kava kuri Miliyari 2.2 z’Amadolari ya Amerika mu 2020, kagera kuri Miliyari 4.2 z’Amadolari ya Amerika.

Icyuho hagati y’ibitumizwa mu mahanga n’ibyoherezwayo cyazamutse ku ijanisha rya 36%, kiva kuri Miliyari 1.9 z’Amadolari ya Amerika mu 2020, kigera kuri Miliyari 2.7 z’Amadolari ya Amerika mu 2023.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2023, ubucuruzi bw’u Rwanda bwari bufite agaciro ka Miliyoni 2,197 z’Amadolari ya Amerika, bigaragaza inyongera ya 24.34% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2022.

Abagize Inteko imitwe yombi mu kiganiro na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente

Muri icyo gihembwe, ibyoherejwe hanze byari bifite agaciro ka Miliyoni 484 z’Amadolari ya Amerika, mu gihe ibyatumijwe mu mahanga byari bifite agaciro ka Miliyoni 1,548 z’Amadolari ya Amerika, mu gihe ibyatumijwe mu mahanga bikongera kugurishwa hanze y’u Rwanda byari bifite agaciro ka Miliyoni 164 z’Amadolari ya Amerika.

U Rwanda rutumiza imashini zitandukanye n’ibikoresho bifitanye isano n’ubwikorezi, ibikomoka kuri peteroli n’ibikoresho byakorewe mu nganda, bigatumizwa mu bihugu birimo u Bushinwa, Tanzania, u Buhinde, Cameroon, Kenya, Arabia Saoudite n’ahandi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, tariki 13 Gashyantare 2024 yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba za Guverinoma zigamije kuzahura ubukungu bw’igihugu nyuma y’icyorezo cya Covid-19, avuga ko Guverinoma y’u Rwada izatanga nkunganire mu buhinzi ya Miliyari 51Frw mu mwaka wa 2023 na 2024, mu rwego rwo kugabanya umubare w’ibitumizwa hanze.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Habonetse umubiri bikekwa ko ari uw’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abari mu gikorwa cyo gucukura ahagomba kunyuzwa umuyoboro wa Internet babonye umubiri bikekwa ko ari uw’umuntu wazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Umubiri bikekwa ko waba ari uw’uwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi wabonywe n’abacukura aharimo kunyuzwa umuyoboro wa Internet Ubwo abo bakozi bacukura bari bageze hafi y’ahaherereye ibiro by’Akagari ka Kigombe mu Mudugudu wa Nyamagumba, Umurenge wa Muhoza, bakimara kubona uwo mubiri, bihutiye kuwukuramo bawushyikiriza inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe iperereza ryitezweho […]

todayFebruary 14, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%