Inkuru Nyamukuru

Burera: Yafatanywe amasashe ibihumbi 80

todayFebruary 29, 2024

Background
share close

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Burera, yafashe umusore w’imyaka 28 y’amavuko, wari utwaye kuri moto amasashe ibihumbi 80.

Yafatiwe mu mudugudu wa Gasenyi, akagari ka Buramba mu murenge wa Gahunga, mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare, ayatwaye kuri moto yerekeza mu Karere ka Musanze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko gufatwa kwe kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Mu rucyerera rwo ku wa Kabiri nibwo twahawe amakuru n’abaturage baturiye umupaka wa Cyanika ko hari abantu babiri bapakiye kuri moto imifuka ine y’amasashe. Ahagana ku isaha ya saa Moya, abapolisi baje gufatira mu Kagari ka Buramba, umusore wari uyatwaye kuri moto nyuma y’uko mugenzi we bari kumwe yahise atoroka akimara kubona inzego z’umutekano, hakaba hakomeje ibikorwa byo kumushakisha.”

Uwafashwe yavuze ko ayo masashe bari bagiye kuyagurishiriza mu Mujyi wa Musanze, ariko ko atari aye, ahubwo ari ikiraka yari yahawe n’uwabashije gutoroka, yavuze ko atazi imyirondoro ye, wari bumwishyure ibihumbi 10Frw nyuma yo kuyagezayo.

SP Mwiseneza yashimiye abatanze amakuru yatumye aya masashe afatwa, asaba abakomeje kwishora mu bucuruzi bwa magendu n’ibicuruzwa bitemewe, kubireka bakayoboka ubucuruzi bwemewe butabashyira mu bihombo, kuko ibikorwa byo kubafata bitazigera bihagarara, aburira n’abifashishwa mu kubitunda no kubikwirakwiza mu gihugu. 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muganga w’abagore wari umaze imyaka 11 atarabyara yibarutse impanga

Muganga w’abagore, Dr Samuel Ndayishimiye uzwi cyane ku izina rya Sam, yabyaye ubwa mbere nyuma y’imyaka hafi cumi n’umwe (11) yari amaze ashatse, ariko bataragira amahirwe yo kubyara. Dr Sam n’abana be Ku wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2024, nibwo abana babiri b’impanga b’abakobwa bavutse, bavukiye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, zikaba ari zo mfura z’uwo muryango, wari umaze igihe utegereje kuzabona uwo mugisha. Dr Sam ni umuganga w’abagore ubimazemo […]

todayFebruary 29, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%