Inkuru Nyamukuru

Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zatanze telefone ku bayobozi b’inzego z’ibanze

todayMarch 4, 2024

Background
share close

Ku Cyumweru tariki 3 Werurwe, Inzego z’umutekano z’u Rwanda zitanga umusanzu wo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba muri Mozambique, zashyikirije abayobozi b’inzego z’ibanze telefone  zizabafasha mu kazi kabo no mu gusangiza amakuru ubuyobozi bubakuriye ku byahungabanya umutekano.

Abahawe telefone ni abayobozi b’imidugudu 26 bazwi ku izina rya ‘Wenyekiti’, bo mu Karere ka Moçimboa da Praia gaherereye mu Ntara ya Cabo Delgado, yari yarayogojwe n’ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar al Sunnah wal Jama’a.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Moçimboa da Praia; Sérgio Domingos Cipriano, abayobozi batandukanye n’abo mu nzego z’umutekano, kikaba kigamije guteza imbere ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage binyuze mu gutanga amakuru ku byahungabanya umutekano n’imibereho myiza yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Moçimboa da Praia, Domingos, yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku gikorwa cy’indashyikirwa bakoze cyo gufasha abayobozi b’imidugudu babashyikiriza  telefone zibafasha mukazi kabo ka buri munsi.

Yabasabye kuzazikoresha neza bageza amakuru ku gihe, ku nzego zibakuriye n’iz’umutekano ku bishobora guhungabanya umutekano w’abaturage bashinzwe kureberera.

Commissioner of Police (CP) Yahya Kamunuga, uyobora umutwe w’abapolisi ari na we wazibashyikirije, mu ijambo rye yasobanuriye abahawe telefone; ko ari izo bagenewe hagamijwe kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi, cyane cyane mu gusangira amakuru n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kurushaho kubumbatira umutekano n’ituze rusange aho batuye mu midugudu.

Moçimboa Da praia na Palma ni uduce two mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique, twari twarayogojwe n’ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba. Inzego z’umutekano z’u Rwanda zahageze kuva mu mwaka wa 2021, zifatanyije n’inzego z’umutekano za Mozambique, kuri ubu zamaze kubihagarika, zitangira ibikorwa byo gusubiza mu byabo abaturage bari barahunze

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Biruta yagaragaje akamaro k’ubufatanye mu by’ubukungu n’ubucuruzi mpuzamahanga

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yashimangiye ko gukorera hamwe hagati y’ibihugu ari ingenzi mu guteza imbere ubukungu n’ubucuruzi mpuzamahanga, kuko bizagira akamaro no biragano bizaza. Minisitiri Dr Vincent Biruta Minisitiri Biruta yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 02 Werurwe 2024, muri Türkiye mu kiganiro cyari ku ruhande rw’inama y’ihuriro rizwi nka Antalya Diplomacy Forum, yiga ku butwererane mpuzamahanga yabaga ku nshuro ya Gatatu. Iki kiganiro cyitabiriwe na Visi Perezida […]

todayMarch 4, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%