Inkuru Nyamukuru

Gabon yakomorewe gusubira mu muryango wa CEEAC

todayMarch 11, 2024

Background
share close

Igihugu cya Gabon cyari cyarahagaritswe mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati CEEAC cyatangaje ko cyasubijwe muri uyu muryango.

Gabon yari yavanywe muri uyu muryango kubera kudeta yakozwe n’abasirikare, bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo Ondimba.

Mu nama y’abakuru b’ibihugu byo muri uyu muryango yabereye i Malabo ho muri Equatorial Guinea ni ho hafatiwe icyemezo cyo gukuriraho Gabon ibihano yari yarafatiwe nyuma yo guhirika ubutegetsi.

Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Gabon Régis Onanga Ndiaye ni we wabitangaje ndetse avuga ko Gabon yemerewe gusubira muri uyu muryango w’ubukungu uhuriwemo n’ibihugu byo muri Afurika yo hagati.

Abakuru b’ibihugu byo muri uyu muryango bemeje kandi ko icyicaro gikuru cyawo kiguma i Libreville mu murwa mukuru wa Gabon.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Papa Fransisiko yasabiye Haiti

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisiko yayoboye igitambo cya Misa aho yasabiye igihugu cya Haiti cyugarijwe n’urugomo rw’amabandi yitwaje intwaro, abangamiye ku buryo bukomeye abaturage ndetse na Leta. Ari i Vatikani mu Butaliyani, aho yasomeye igitambo cya Missa mu magambo ye bwite, Papa Fransisiko yagize ati “Nkurikirana n’impungenge zivanze n’agahinda ibibazo byugarije Haiti n’urugomo rumaze iminsi.” Papa Fransisiko yavuze aya magambo ahagaze imbere y’imbaga y’abantu benshi bari baje muri […]

todayMarch 11, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%