Inkuru Nyamukuru

Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

todayMarch 11, 2024

Background
share close

Ku wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2024, ubwo isi yose yizihizaga umunsi mpuzamahanga w’abagore (IWD), abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) baherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado kwifatanya n’inzego z’umutekano za Mozambique kurwanya ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa Ansar Al Sunna, bifatanyije n’abaturage b’icyo gihugu mu birori byo kwishimira iterambere ry’umugore. 

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu gace ka Mocimboa da Praia, byitabiriwe n’Umuyobozi w’akarere, Sergio Cypriano, abapolisi, ingabo ndetse n’abaturage.

Mu butumwa yatanze muri ibyo birori, Sergio yibukije ababyitabiriye, ko n’ubwo uyu munsi ushimangira intambwe imaze guterwa mu buringanire, unatanga urubuga rwo gukangurira abantu kumenya ibibazo abagore bakomeje guhura nabyo mu byiciro bitandukanye by’ubuzima.

Yasabye abagore batuye Mocimboa da Praia kwitinyuka bakigirira icyizere, gufatanyiriza hamwe mu kwiteza imbere mu bijyanye n’imibereho myiza, ubukungu, umuco na politiki.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

BK yifatanyije n’abakiriya bayo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore

Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wizihizwaga ku nshuro ya 49 tariki 08 Werurwe 2024, ntabwo Banki ya Kigali (BK) yasigaye inyuma, kubera ko ku mugoroba w’iyo tariki yifatanyije n’abakiriya bayo kuwizihiza. Ubuyobozi bwa BK bwifatanyije n’abagore b’abakiriya babo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore Igikorwa cyo kwizihiza uwo munsi ku ruhande rwa BK, cyabereye mu Mujyi wa Kigali, cyitabirwa n’abagore batandukanye ariko by’umwihariko b’abakiriya b’iyo banki. Ni igikorwa […]

todayMarch 11, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%