Inkuru Nyamukuru

Ba Ofisiye bakuru biga mu Ishuri rikuru rya Polisi batangiye Urugendoshuri

todayMarch 14, 2024

Background
share close

Ku wa Mbere tariki ya 11 Werurwe 2024, ba Ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) mu Karere ka Musanze, batangiye urugendoshuri ruzamara icyumweru muri gahunda y’amasomo y’umwaka umwe bamara biga muri iryo shuri.

Ni urugendoshuri bazakorera mu Ntara zose z’u Rwanda rwitabirwa n’abagera kuri 34 bakurikirana amasomo y’icyiciro cya 12, bakaba bakomoka mu bihugu 9 by’Afurika ari byo; Botswana, Kenya, Lesotho, Malawi, Namibia, Somalia, Sudani y’Epfo, Tanzania n’u Rwanda rwabakiriye, hagamijwe guhuza amasomo bigira mu ishuri n’akazi gakorerwa mu nzego z’ubuyobozi n’ibigo bitandukanye bazasura.

Ku nsanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere umuco wo gukumira icyaha binyuze mu bufatanye n’abaturage”, urugendoshuri rw’uyu mwaka rugamije no gufasha abanyeshuri gusobanukirwa ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira no kugabanya ibyaha. 

Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, yavuze ko muri uru ruzinduko rw’icyumweru, abanyeshuri bazasura abafatanyabikorwa batandukanye mu gucunga umutekano kugira ngo babashe gusobanukirwa uruhare rwabo mu gukumira ibyaha no kurinda umutekano muri rusange.

Yagize ati: “Abanyeshuri bazagirana ibiganiro n’abakozi batandukanye barimo abo ku rwego rw’Intara, uturere n’imirenge, Polisi n’abafatanyabikorwa mu gucunga umutekano barimo; Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs), urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha, imboni z’impinduka, amatsinda yo kurwanya ibyaha n’abandi.”

Yavuze ko uru ruzinduko rutegurwa hagamijwe gufasha abanyeshuri guhuza ubumenyi bigira mu masomo yo mu ishuri n’ibikorerwa mu kazi mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa ingamba zifatwa mu gukumira no kugabanya ibyaha.

Mu gihe cy’umwaka umwe bamara biga, ba ofisiye bakuru mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, bahabwa amasomo akubiye mu bice bitandukanye birimo amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane, ubumenyi ku miyoborere, n’ayerekeranye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania ushinzwe n’Ubutwererane bw’Afurika y’Iburasirazuba, January Makamba, n’itsinda ryaje rimuherekeje. Minisitiri January Makamba, yakiriwe na Perezida Kagame ku wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2024, akaba ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine rugamije kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi mu nzego zirimo ubucuruzi, ingufu n’ibikorwa remezo. Mu bari kumwe na Minisitiri January Makamba ubwo yahuraga na Perezida Kagame, harimo Dr Vincent Biruta, […]

todayMarch 14, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%