Inkuru Nyamukuru

Kenya yahagaritse gahunda yo kohereza Abapolisi muri Haiti

todayMarch 14, 2024

Background
share close

Kenya yigije inyuma gahunda yayo yo kwohereza abapolisi kubungabunga umutekano muri Haiti nyuma y’uko uwari Minisitiri w’Intebe Ariel Henry yeguye kuri uwo mwanya.

Perezida William Ruto wa Kenya na minisitiri w’intebe wa Haiti, Ariel Henry, kunya 1 Werurwe, i Nairobi bashyize umukono ku masezerano yemerera Kenya kohereza abapolisi igihumbi muri Haiti kuyobora umutwe mpuzamaganga wemewe n’Umuryango w’Abibumbye.

Henry yabaye atarasubira i Port-au-Prince, umurwa mukuru wa Haiti, imitwe yitwara gisirikare iba yigaruririye igihugu, ifata ibibuga by’indege mpuzamahanga bikuru, ibigo bya polisi, na gereza nkuru barekura abafungwa barenga 4,000 baratoroka. Iyo mitwe yavuze kandi ko Henry agomba kwegura.

Ku wa kabiri nibwo Henry, utaratahuka kugeza ubu, aho ari muri Puerto Rico yahise atangaza ko yeguye.

Ni byo byatumye Kenya ifata icyemezo, nyuma y’uko umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Abraham Korir Sing’Oei, atangaje ko nta rwego rw’ubutegetsi ruri muri Haiti rwakwakira abo bapolisi. Leta zunze ubumwe z’Amerika isanga nta mpamvu Kenya yatinza umugambi wayo wo kohereza abapolisi muri Haiti nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga yayo, Matthew Miller.

Amerika ni yo izatanga inkunga nini ku ntumwa za ONU muri Haiti kurusha ibindi bihugu. Yiyemeje gushyiramo amadolari miliyoni 300, ndetse Inteko ishinga amategeko imaze kwemeza gusohora igice cya mbere kingana n’amadolari miliyoni 200.

Hagati aho, ibindi bihugu biragenda bitseta ibirenge kuko ONU ivuga ko, kugera ku wa mbere, byari bimaze kuyigezaho amadolari hafi miliyoni 11 gusa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urukiko Rukuru rwanze ubusabe bwa Ingabire Victoire

Urukiko Rukuru rwateshejwe agaciro ubusabe bwa Ingabire Umuhoza Victoire wifuzaga guhanagurwaho ubusembwa. Ingabire Umuhoza Victoire Ku wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2024 nibwo Urukiko rwafashe umwanzuro wo kwanga kwakira no gusuzuma ikirego cya Victoire Ingabire gisaba guhanagurwaho ubusembwa, ibyari kumuha uburenganzira bwo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yo muri Nyakanga 2024. Urukiko rwafashe umwanzuro warwo ku ngingo zitandukanye z’iteka rya Perezida rigena imbabazi zitangwa na Perezida […]

todayMarch 14, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%