Inkuru Nyamukuru

U Burayi bwahaye Ukraine inkunga mu bya gisirikare ya miliyari $5.48

todayMarch 14, 2024

Background
share close

Ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi byemereye Ukraine inkunga mu bya gisirikare ingana n’amadolari y’Amerika miliyari 5.48, mu rwego rwo kongerera imbaraga iki gihugu mu ntambara kirwana n’u Burusiya.

Ba ambasaderi b’ibihugu 27 bigize uyu muryango bemeye kuvugurura ikigega cyagenewe kubumbatira amahoro ku mugabane w’Uburayi. Ni mu nama yabereye mu Bubiligi nyuma y’amezi y’impaka za bimwe mu bihugu bikomeye muri uyu muryango harimo u Bufaransa n’u Budage.

Josep Borrell ushinzwe ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi yanditse ku rubuga rwa X ko uko byagenda kose u Burayi buzakomeza gutera Ukraine inkunga.

Ubusanzwe iki kigega gisubiza igihugu cyo ku mugabane w’u Burayi amafaranga cyatanzeho inkunga ahandi.

U Bufaransa bwari bwagaragaje ko ibi bishobora kubahirizwa gusa mu gihe hubahirijwe ihame ryo kugura intwaro zakorewe ku mugabane w’u Burayi ariko ibindi bihugu bigaragaza impungenge z’uko bishobora gutuma ibikoresho bya gisirikare bitinda kuboneka kandi mu gihe bikenewe cyane ku rugamba Ukraine irwana n’u Burusiya.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abashoferi b’amakamyo biyemeje ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha

Polisi y’u Rwanda yasabye abatwara amakamyo aremereye yambuka imipaka kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane ibyambukiranya umupaka. Ni mu biganiro by’umunsi umwe byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe 2024, byahuje abashoferi barenga 120 batwara amakamyo, byateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’abashoferi batwara amakamyo aremereye (ACPLRWA), ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Ubufatanye mu gukumira no kurwanya […]

todayMarch 14, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%