Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu igaragaza ko kuva mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize kugeza ubu, hibwe Imashini zihindura amashanyarazi (Transformers) zigera kuri 17 zifite agaciro ka miliyoni zirenga 135Frw.
Ni mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe, Polisi yafashe imodoka yari ipakiye insinga z’amashanyarazi zakoreshejwe zipima toni imwe n’igice (1.5t) zari zibwe, zigiye kwambutswa umupaka ngo zerekeze hanze y’igihugu, ibyo byose bikaba bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu no ku bagenerwabikorwa ari bo baturage.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, Urujeni Martine, yavuze ko ibyibwa byose birengera mu maboko y’ababigura bityo ko hakenewe imbaraga z’abacuruza ibi bikoresho byakoreshejwe mu kuziba icyuho cy’ubujura bwabyo.
Yagize ati: “Tugomba kuzirikana ko ubucuruzi bw’ibikoresho byakoreshejwe bugengwa n’amategeko kuko hari bamwe mu babigura bakanabicuruza babyemerewe hakaba n’abandi babikora batabifitiye uburenganzira bakabangiriza izina. Bityo rero turashaka uruhare rwanyu mu kubungabunga ibikorwaremezo mwirinda kugura ibikoresho mutazi iyo byaturutse.”
Yakomeje abasobanurira ko ibikorwaremezo bigenewe abaturage kandi ko biba byatanzweho amafaranga menshi, abibutsa ko bagomba kubirinda, bakazibukira gushakira amaramuko n’inyungu mu bucuruzi bw’ibyo batazi aho byakomotse ahubwo bagatanga urugero rwiza rwo kubyamagana.
Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Desire Gumira, yasabye abakora ubwo bucuruzi kumenyana hagati yabo ubwabo nk’uko bahuriye mu ishyirahamwe kuko bizabafasha kumenya abakora ubucuruzi bwemewe n’abiyitirira umwuga wabo.
Post comments (0)