Inkuru Nyamukuru

Kamonyi: Imodoka yari itwaye umurwayi yaheze mu mugezi

todayMay 4, 2024

Background
share close

Imbangukiragutabara (Ambulance) yo ku bitaro bya Remera-Rukoma, yari itwaye umurwayi iva ku kigo nderabuzima cya Kabuga, imujyanye kuri ibyo bitaro, yatwawe n’amazi y’umugezi uri hagati y’Imirenge ya Runda na Ngamba.

Ku bw’amahirwe abari muri iyo mbangukiragutabara bavuyemo ari bazima, umurwayi akaba yatwawe n’indi mbangukiragutabara yahamagawe hamaze kuba icyo kibazo.

Amakuru yemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nayaho Sylvere avuga ko iyo mbangukiragutabara yari itwaye umurwayi yagize ikibazo cy’umuhanda unyerera, umushoferi agahitamo guca indi nzira yo mu kabande ariko na yo inyerera kandi ikiraro cyaracitse igahera muri uwo mugezi.

Agira ati “Nk’uko mubona ku ifoto buriya umurwayi yari yavuyemo, yatwawe n’indi mbangukiragutabara. Byabaye mu ijoro ryakeye aho yagombaga kunyura hanyereye, bitabaza umuhanda wo hasi na ho ikiraro cyarangiritse, umuhanda ukoreshwa mu buryo bugoranye, amazi yabaye menshi kubera imvura, imodoka ntizabasha kuhaca nk’uko byari bisazwe”.

Ubusanzwe imodoka zambukaga mu mugezi mu gihe cy’imvura cyangwa izuba abantu babanje kureba niba amazi arimo atatwara ibinyabiziga.

Dr. Nahayo avuga ko kubera ikiraro kindi cyo ku muhanda uva mu Murenge wa Kayumbu ahanyura abarwayi bagiye ku bitaro bya Remera-Rukoma cyihutirwaga cyane, cyabanje kubakwa hataraboneka ubundi bushobozi bwo kubaka ikiraro gihuza Runda na Ngamba, ariko ngo hari gushakishwa ubushobozi.

Agira ati “Aho dukura nta bushobozi buhari, hari ikindi turi kubaka cyihutirwaga kurusha hariya, turasaba abantu kutishora ahantu hatuma babura ubuzima, turagerageza kureba uko hakomeza gusanasanwa ahagenda hangirika no kureba niba hari ubushobozi bwaboneka”.

Dr. Ndahayo avuga ko muri rusange muri Kamonyi bari kwitegura guhangana n’ibiza, hategurwa ahantu hakwimurirwa abantu batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kandi abaturage bakabigiramo uruhare ngo bakurwe bene aho hantu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyabihu: Igiti cyagwiriye imodoka itwara abagenzi

Mu muhanda Nyabihu-Ngororero mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, imodoka itwara abagenzi izwi nka Twegerane, yagwiriwe n’igiti, abagenzi n’umushoferi barokorwa n’uko bari bamaze gusohoka muri iyo modoka. Iyo mpanuka yabaye ku wa Gatanu tariki 04 Gicurasi 2024 mu masaha y’igicamunsi, ubwo abagenzi bari bamaze kuva muri iyo modoka, umushoferi yayiparitse ku muhanda mu gihe yari ategereje abandi bagenzi, igiti kirayigwira. Iyo modoka yagwiriwe n’icyo giti nta muntu n’umwe wari […]

todayMay 4, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%