Inkuru Nyamukuru

Indwara yivujwe ku bitaro kurusha izindi ni amenyo-RBC

todayMay 6, 2024

Background
share close

RBC ivuga ko hari ibimenyestso by’ibanze umuntu akwiye kubona akajya kwa muganga kuko ashobora kuba arwaye amenyo cyangwa ishinya. Abantu benshi bajya kwivuza amenyo n’ibijigo ari uko ibageze kure bigatuma hivuza benshi. Abantu bagirwa inama yo kwivuza hakiri kare.

Mu bitaro indwara iza ku mwanya wa mbere abantu mu ngeri zitandukanye baza kwivuza ni amenyo n’ibijigo. Mu mwaka 2018 abivuje izi ndwara banganaga 175,605 mu gihe mu mwaka 2022 bakubye hafi kabiri, bagera ku 344,763, nkuko Rwandan Health Management Information System (R-HMIS) ibigaragaza mu mibare yo mu gitabo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2023).

Irene Bagahirwa ukora mu gashami ko kurwanya ibikomere by’umubiri n’ubumuga muri RBC (n’uburwayi bwo mu kanwa ni ho bubarizwa), asobanura uko indwara zo mu kanwa.
Agira ati: “Indwara zo mu kanwa ni indwara akenshi ziterwa no kuba umuntu adakoresha umunyungugu cyangwa umuti w’amenyo urimo umunyungungu witwa fororide (fluoride) urinda amenyo gucukuka.”

Irene Bagahirwa avuga ko hari indwara zo mu kanwa zikunze kugaragagara kurusha izindi, kandi ikizitera ni kimwe ku buryo kutita ku isuku yo mu kanwa bihangiza.

Yagize ati: “akenshi indwara zo mu kanwa tubona ni ugucukuka kw’amenyo ndetse n’indwara z’ishinya. Izi ndwara ziterwa ni isuku nkeya yo mu kanwa. Isuku nkeya iterwa nuko akanwa tugakoresha byinshi, mu kuvuga, kurya ndetse no mu kunywa. Ibyo turya n’ibyo tunywa akenshi biba birimo amasukari. Ayo masukari, iyo mu kanwa hatogejwe neza ngo bishiremo, bitera amenyo kuba yacukuka umuntu aka yarwara ishinya.”

Irene avuga ko abantu benshi batita ku burwayi bwo mu kanwa, ari nayo mpamvu abantu baza kwivuza ari benshi iyo bikomeye.

Agira ati: “Abantu benshi ubuzima bwo mu kanwa nta bwo babufata nk’ahantu h’ingenzi bakwiye kwitaho, bigatuma bibaviramo uburwayi kandi ntibabwivuza uko bikwiriye, bigatuma uburwayi bukomera, bakivuza cyane”

Akomeza asobanura bimwe mu bintu bikwereka ko ufite ikibazo cy’amenyo ku buryo wajya kwa muganga.

Yagize ati: “Igihe cyose umuntu yumva mu kanwa hari ikitagenda neza, ishinya imurya, ashobora kwiborosa agacira amaraso, mu gihe mu gitondo ari koza mu kanwa akabona arigucira amaraso, nubwo haba hatamurya, agomba kujya kwivuza byanga bikunze icyo gihe aba afite ikibazo.”

Akomeza asobanura indi mpamvu ikwereka ko waba urwaye ku buryo washaka ubuvuzi.

Ati: “Hari n’umuntu uba ufite ishinya imubabaza cyangwa ibyimye cyangwa abona ibara ryayo ryahindutse, nawe aba agomba kujya kwivuza. Hari ushobora kuba afite n’uburwayi ku ruririmu cyangwa mu menyo, ahekenya hakamurya, ikintu cyose ariye cyangwa anyweye amenyo akamurya, uwo nawe aba agomba kujya kwa muganga. Akantu kose umuntu yumva katameze neza mu kanwa, uwo nawe aba agomba kwivuza.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuyobozi wa RGB yongeye kugaruka ku kibazo cya Rayon Sports

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi yongeye kuvuga ku byerekeranye n’ikipe ya Rayon Sports nyuma y’imyaka ine uru rwego rugize uruhare mu gushyiraho ubuyobozi bushya bwayo. Ubwo hasozwaga amarushanwa ‘Umurenge Kagame Cup 2024’ ku Cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024, umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, ariko by’umwihariko aza kubazwa uko abona ikipe ya Rayon Sports. Dr Usta Kaitesi yabanje kuvuga uko ibibazo bya Rayon Sports […]

todayMay 6, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%