Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Uganda biri mu nama yiga ku mutekano

todayMay 6, 2024

Background
share close

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 6 gicurasi 2024, U Rwanda na Uganda byahuriye mu karere ka Nyagatare aho ibihugu byombi biri kuganira ku mutekano wabyo n’ibindi biwubakiyeho.

Ni Inama yiswe “Rwanda and Uganda Cross Border Security Meeting” ihurije hamwe intumwa z’ibihugu byombi mu gusuzuma no gushyiraho uburyo bunoze bwo gukomeza guteza imbere umubano, ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya kabiri yitabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Clementine Mukeka na Ambasaderi Joshua Julius Kivuna ukuriye Ishami ry’Amahoro n’Umutekano muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Israel yahagaritse ibikorwa bya Al Jazeera

Leta ya Israel yahagaritse ibikorwa byose bya televiziyo ya Al Jazeera muri icyo gihugu. Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko iyi shene ya televiziyo ibanganira umutekano wa Israel ndetse igatuma abasirikare ba Israel bagirirwa nabi. Yongeyeho ko igihe cyari kigeze ko bahagarika abavugizi b’umutwe wa Hamas.Kuva kera abategetsi ba Israel bakunze kuvuga ko Al Jazeera itangaza amakuru abogamiye ku ruhande rw’abarwanya Israel na politiki zayo. By’umwihariko guhera tariki […]

todayMay 5, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%