Inkuru Nyamukuru

Jimmy Gatete wageze mu Rwanda arongera kuhakinira ruhago hatahwa Kigali Universe

todayMay 7, 2024

Background
share close

Umunyabigwi Jimmy Gatete wabaye rutahizamu w’Amavubi yageze mu Rwanda aho aje gutangiza ikibuga cy’imikino kizwi nka Kigali Universe kiri mu mujyi wa Kigali

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ni bwo Jimmy Gatete wabaye umwe mu banyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, aho yaje gutangiza ku mugaragaro.

Jimmy Gatete nyuma yo gusezera umupira w’amaguru utarakunze kugaragara mu bindi bikorwa bifite aho bihuriye na siporo, aje mu Rwanda aho azitabira ibikorwa byo gutangiza inyubako y’imikino iri hejuru mu nyubako ya CHIC mu mujyi wa Kigali.

Mu gufungura iyi nyubako, Jimmy Gatete azongera kugaragara mu kibuga ubwo hazaba irushanwa rito rizahuza amakipe azaba arimo iya Jimmy Gatete, kakazaba harimo ikipe y’abanyamakuru, ikipe y’abacuruzi bo mu mujyi wa Kigali, ndetse n’ikipe y’ababarizwa mu myidagaduro mu Rwanda, bikazaba kuva tariki 17 kugera tariki 19/05/2024.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yatumye hari abarigarukamo bari bararitaye

Nubwo Goverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije gufasha abana bose kwiga neza, haracyagaragara abata ishuri, kuko muri 2021/22, abana bataye ishuri bangana na 194,721 mu barenga Miliyoni 2.7 bari banditswe nk’uko imibare yo mu gitabo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2023) ibigaragaza. Zimwe muri gahunda zaje nk’umuti hakaba harimo n’iyo kugaburira abana ku ishuri. Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, […]

todayMay 6, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%