Inkuru Nyamukuru

Ani Elijah agiye gukinira Amavubi

todayMay 9, 2024

Background
share close

Rutahizamu w’Umunya-Nigeria Ani Elijah ukinira Bugesera FC azakinira Amavubi kuva muri Kamena 2024.

Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today yemeza ko ibintu byose byarangiye hasigaye kuba byashyirwa ku mugaragaro mu gihe hazaba hahamagarwa ikipe izakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 izaba mu kwezi kwa Kamena 2024.

Umwe mu bantu ba hafi y’uyu mukinnyi yemereye Kigali Today ko ibintu byose bimeze neza ko hagetegerejwe icyumweru gitaha.

Ati “Yego ni ko bimeze byose byararangiye ariko ni ugutegereza mu cyumweru gitaha.”

Abajijwe intego umukinnyi wabo yaba azanye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda yavuze ko intego ari uko agomba gutanga umusaruro mwiza no kubona itike y’amarushanwa yose ashoboka ndetse no kwitwara neza muri rusange.

Ani Elijah umaze gutsinda ibitego 15 muri shampiyona ibura umunsi umwe ngo igere ku musozo, arifuzwa na APR FC ndetse n’ikipe ya Police FC ifite amahirwe menshi yo kumwegukana, byose uruhande rwe ruvuga ko bizamenyekana nyuma y’umukino usoza shampiyona Bugesera FC akinira izakirwamo na Etoile de l’Est tariki 11 Gicurasi 2024.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gukina Basketball byankijije Asima n’umuvuduko-Mukamutana w’imyaka 67

Abenshi mu bitabiriye imikino ya nyuma mu marushanwa Umurenge Kagame Cup, aherutse kubera mu Karere ka Rubavu kuva ku itariki 04-06 Gicurasi 2024, babonye umukecuru wakiniraga ikipe yari ihagarariye Akarere ka Rulindo mu bagore, mu mukino wa Basketball. Uburyo yirukaga mu kibuga, anasimbuka yinjiza imipira mu nkangara ku myaka ye 67, byatangaje abitabiriye ayo marushanwa bimuha igikundiro, imbaraga n’ishyaka ryo kwitwara neza.Aho bari bicaye bareba uwo mukino, bamwe bagiye babazanya […]

todayMay 9, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%