Inkuru Nyamukuru

Perezida wa Iran n’abo bari kumwe baguye mu mpanuka y’indege

todayMay 20, 2024

Background
share close

Indege ya Kajugujugu yari itwaye abantu barimo Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, yakoze impanuka, abari bayirimo bose barapfa nk’uko byatangajwe kuri Televiziyo y’Igihugu ya Iran mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024.

Iyo Televiziyo yatangaje ko aho ibisigazwa by’iyo ndege byabonetse, nta kimenyetso na kimwe cy’umuntu ukiri muzima cyari gihari.

France 24 yatangaje ko mu masaha y’umugoroba yo ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024, aribwo umuyobozi w’ikirenga (Ali Khamenei) yahamagariye Abanya-Iran kutagira impungenge, bagakomeza gutuza. Ibyo akaba yabikoze mu rwego rwo guhumuriza abaturage, ko iyo mpanuka nta ngaruka zikomeye izateza ku micungire y’Igihugu cya Iran.

Perezida wa Iran Ebrahim Raisi yaguye muri iyo mpanuka y’indege ya kajugujugu yahanutse igeze ahitwa Jofa, mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Iran.

Ubuyobozi n’itangazamakuru muri Iran byatangaje ko Perezida wa Iran, muri iyo ndege, yari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Hossein Amir-Abdollahian, hamwe na Guverineri w’Intara ndetse n’umuyobozi mukuru w’idini ya Islamu muri ako gace.

Perezida Ebrahim Raisi yari mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara ya Azerbaïdjan y’u Burasirazuba, iyo akaba ari imwe mu Ntara zigize igihugu cya Iran.

Visi Perezida wa Iran, Mohammad Mokhber, yahise ava i Téhéran aza i Tabriz aherekejwe na ba Minisitiri benshi, uwo akaba ari we ugomba kuba agiye mu mwanya wa Perezida wa Repubulika mu gihe hategerejwe amatora ya Perezida wa Repubulika mu minsi 50.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Tunisia: Abantu 23 baburiwe irengero mu nyanja ya Mediterane

Igihugu cya Tunisia cyatangaje ko abantu 23 baburiwe irengero nyuma yo guhaguruka bari mu bwato berekeza i Burayi. Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano, rwavuze ko nyuma yo kumenya ko amato yabuze batangiye ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero. Nk’uko Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bibitangaza, abimukira bafashe ubwato bahagurutse hagati ya tariki 3 na 4 Gicurasi 2024, imiryango y’abantu baburiwe irengero ibimenyesha ubuyobozi nyuma y’iminsi 10 babuze. Ingabo z’Igihugu zavuze ko abantu batanu […]

todayMay 20, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%