Inkuru Nyamukuru

Police FC irifuza Richard Kilongozi wa Kiyovu Sports

todayMay 20, 2024

Background
share close

Ikipe ya Police FC irifuza rutahizamu ukina aciye ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya Kiyovu Sports Richard Kilongozi.

Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today ahamya ko iyi kipe yatwaye igikombe cy’Amahoro 2024 ikaba izanasohokera igihugu muri CAF Confederation Cup 2024-2025, yateye intambwe ya mbere yegera ubuyobozi bwa Kiyovu Sports binyuze kuri Perezida w’inzibacyuho Mbonyumuvunyi Karim ibusaba ko bayigurisha uyu Murundi umaze umwaka umwe akinira iyi kipe bakunda kwita Urucaca.

Aya makuru akomeza avuga ko nyuma yo kwegerwa na Police FC ubu harimo bamwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports bifuza ko yagurishwa gusa hakaba n’urundi ruhande rutifuza ko uyu musore yagurishwa kuko ikipe yabo ubu iri mu bihano bya FIFA bitayemerera kuzagura abakinnyi bashya mu gihe itari yishyura amadeni ibereyemo abo yatandukanye nabo mu buryo butemewe n’amategeko.

Umwe yagize ati “Bamwe ntabwo babyemera abandi barabyemera,biraruhije kuko tutemerewe kugura.”

Ku ruhande rwa Police FC,Umunyabanga Mukuru wayo CIP Claudette Umutoni yabwiye Kigali Today ko ibyo batabizi ariko ko nanone aribyo,bisanzwe bifite uko bikorwa.

Ati” Oya,ibyo ntabwo mbizi ,ayo makuru ntabwo nyazi ariko ibintu nkibyo muri Police FC dufite uko tubitangaza kumugaragaro iyo hari ikibaye.”

Richard Kilongozi Bazombwa w’imyaka 28 y’amavuko yageze muri Kiyovu Sports mu mpeshyi ya 2023 mu gihe icyo gihe yanifuzwaga na Rayon Sports,uyu mukinnyi nubwo umwaka w’imikino wa 2023-2024 ikipe ye bitayigendekeye neza ariko we ku giti cye yigaragarije abareba ruhago ko ari umukinnyi mwiza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gushaka imikono ntibyari byoroshye: Abifuza kuba abakandida ku mwanya w’Umudepite

Dusingizimana Jean Népomuscène wifuza kuba umukandida wigenga mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024, aravuga ko urugendo rwo gushaka ibyangombwa bisabwa rwamugoye cyane. Uyu Dusingizimana, ni umwe mu bifuza kuba abakandida mu matora y’Abadepite, ateganyijwe muri Nyakanga 2024. Dusingizimana w’imyaka 35 yageze ku biro bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ahagana saa yine za mu gitondo, aherekejwe n’umugore we Regine Kabanyana, wari umutwaje ibahasha ikubiyemo ibyangombwa bisabwa ku muntu […]

todayMay 20, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%