Inkuru Nyamukuru

Tanzania: Umudepite yasabye ko abasambanya abana n’abafite ubumuga bajya bakonwa

todayMay 20, 2024

Background
share close

Muri Tanzania, Umudepite w’umugore ubwo yagarukaga ku kibazo cy’abagabo basambanya abana ndetse n’abafite ubumuga, yagize uburakari cyane asaba ko itegeko rizanwa mu Nteko Ishinga Amategeko rikemezwa, kugirango abakora ibyo bajye bakonwa (kuhasiwa), baterwe urushinge rubambura ingufu za kigabo.

Muri videwo yatangajwe na Jambo TV, Depide Mwantum Dau Haji yahawe umwanya w’iminota itanu yo kuvuga nyuma ya raporo yari imaze gutangazwa.

Yavuze ko ashima akazi kakozwe, ariko avuga ko ku bijyanye gusambanya abana n’abafite ubumuga hakenewe kugira igikorwa, kuko bitumvikana ukuntu umuntu yambura umwana urubindo (diaper), agiye kumukorera ibibi, mu gihe hari abakobwa n’abagore ndetse bagenda banitse amatako hanze, abo ntibabafate ku ngufu, ahubwo bakarenga bakajya gusambanya abana.

Yagize ati, “Abana bacu n’abafite ubumuga, ibikorwa bakorerwa n’ababasambanya, ndashaka ko bimenyekana neza ku bantu barimo hano bavuga, mutaza kugera hanze mukabivuga ukundi, Simbishaka. Icyo mvuze ni iki, abantu basambanya abana, itegeko rizanwe hano mu Nteko Ishinga Amategeko, rizanwe turitore twese hano mu Nteko, kugirango aba bantu basambanya abantu cyangwa se bafata ku gahato, bakonwe,”

Yakomeje agira ati, “Aba bantu basambanya ku gahato, badusambanyirije abana, umwana wambitswe urubindo, akajya kumwambura ‘pampers’ kugira ngo amukorere amabi. Abana bacu bararwara, kuko barasambanywa. Ese ubu murabona ibyo bikwiye?… kubw’ibyo rero, itegeko rizanwe hano……kuri abo bagabo basambanya abana ku ngufu, ndabivuze njyewe, bakonwe kandi bakonwe hakoreshejwe rwa rushinge, bahabwe urwo rushinge, nta ngufu za kigabo bazaba bafite ukundi, bazaba barangiye.”

Depite Mwantum yavuze ko iki ibazo cyo gusambanya abana ndetse n’abafite ubumuga kimuhora ku mutima, agahora yibaza impamvu hari abantu bakora ibyo bikorwa byo gusambanya abana nyamara bakabikora hari abagore birirwa berekana amatako hanze.

Ati, “Kubera ko iyo umuntu amaze gusambanya umwana, nk’uko bagenzi banjye bose babivuze, hano bavuze gusambanya abana, ihohotera rikorerwa abana n’abafite ubumuga, ntawutabivuze hano, ariko njyewe bimpora hano ku mutima nibaza impamvu zituma abana bato basambanywa, kuko hari abagore aho hanze birirwa bazenguruka amatako ari hanze, imyambaro yabo izamuye kugera aha, kubera iki batajya kuba ari bo basambanya ku gahato, barabatinya? bakajya gusambanya abana. Si byiza ibyo aba bagabo bakora……..iki kibazo kirahari kandi kirakomeza kumvikana mu gihugu cyacu cya Tanzania cyose. Icyo ntabwo gifite kubanza kugibwaho impaka. Nimurizane hano turitore.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Police FC irifuza Richard Kilongozi wa Kiyovu Sports

Ikipe ya Police FC irifuza rutahizamu ukina aciye ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya Kiyovu Sports Richard Kilongozi. Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today ahamya ko iyi kipe yatwaye igikombe cy’Amahoro 2024 ikaba izanasohokera igihugu muri CAF Confederation Cup 2024-2025, yateye intambwe ya mbere yegera ubuyobozi bwa Kiyovu Sports binyuze kuri Perezida w’inzibacyuho Mbonyumuvunyi Karim ibusaba ko bayigurisha uyu Murundi umaze umwaka umwe akinira iyi kipe bakunda kwita Urucaca. Aya […]

todayMay 20, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%