Inkuru Nyamukuru

Togo: Nta matora rusange ya Perezida wa Repubulika azongera kubaho

todayMay 22, 2024

Background
share close

Itegeko nshinga rya Togo rishya ryamaze gutangazwa mu igazeti ya Leta, ryemeje ko nta matora rusange y’Umukuru w’Igihugu azongera kubaho, ahubwo azajya atorwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Iri tegeko nshinga ryasohotse mu igazeti aho ritegenya ibigomba gukorwa byose kugira ngo muri Togo hashyirweho Repubulika ya gatanu ndetse inzego zigomba gushyirwa mu myanya mu mezi 12.

Perezida uri ku butegetsi muri Togo muri iki gihe, azakomeza kugira ububasha asanganywe kugeza igihe hazashyirwaho Perezida w’inama y’Abaminisitiri ndetse hagatorwa na Perezida wa Repubulika mushya uzatorwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, mu gihe izaba imaze gushyirwaho.

Mu itegeko nshinga rishya rya Togo riteganya ko Perezida wa Repubulika azajya agumana umwanya w’icyubahiro, akazajya atorwa n’Abagize inteko ishinga amatego muri manda y’imyaka ine (4).

Ni we uzajya ashyiraho ba Ambasaderi bajya guhagararira Togo mu mahanga, ni we uzajya atanga impeta n’imidari, kandi agomba kuzajya yakira Perezida w’Inama y’Abaminisitiri kugira ngo amumenyeshe uko ibintu byifashe mu gihugu.

Ubutegetsi bwite bwa Leta, buzaba buri mu maboko ya Perezida w’Inama y’Abaminisitiri kandi uwo mwanya wa Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ugomba kugibwamo n’Umuyobozi w’Ishyaka rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, atowe n’Abadepite.

Uwo, niwe muyobozi wa Guverinoma, akaba n’Umugaba mukuru w’ingabo. Ni we ugena, akanayobora ibyerekeye Politiki yo mu gihugu imbere no mu rwego mpuzamahanga, akaba ashobora kuba yatangiza amategeko runaka, yashyiraho kimwe cya gatatu cy’abagize Sena, na babiri mu bagize Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga, yemerewe kandi no kuba yasesa inteko ishinga amategeko.

Inteko ishinga amategeko ifite ububasha bwo kunenga imikorere ya Guverinoma, icyemezo cyafashwe na Guverinoma kikaba cyahindurwa mu gihe cyasinyweho nibura n’Abadepite bangana na 2/5.

Ikinyamakuru RFI cyatangaje ko bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Togo ndetse n’imiryango imwe n’imwe itari iya Leta, yamaganye iryo tegeko nshinga.

Bavuga ko ubutegetsi bwite bwa Leta, ubwo buzongera bukagaruka kuri Perezida Faure Gnassingbé, kuko ni we Perezida w’Ishyaka rya UNIR, ryatsinze amatora aheruka rikabona imyanya 95% mu Nteko Ishinga Amategeko, nubwo ibyavuye muri ayo matora byamaganywe n’abo batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Iyo nteko ishinga amategeko yatorewe manda y’imyaka itandatu (6), yatangiye imirimo yayo ejo ku wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2024.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sobanukirwa n’ibimenyetso biboneka ku myambaro y’abapadiri

Hari abakunda kwibaza ku myambaro y’Abapadiri bo muri Kiliziya Gatolika, ibisobanuro by’amabara yayo, igihe yambarirwa, ndetse n’ibirango biyiriho. Kigali Today yegereye Padiri Nkundimana Theophile, ushinzwe ibya liturujiya muri Arikidiyosezi ya Kigali maze abitangaho ibisobanuro mu buryo burambuye. Ibara ry’umweru: Padiri Nkundimana yasobanuye ko umweru, muri liturujiya ya Kiliziya Gatolika ari ibara ry’umunsi mukuru, rigasobanura ibyishimo. Rikoreshwa ku minsi mikuru ikomeye nka Noheri cg Pasika hamwe no ku minsi y’abatagatifu bakomeye.Ibara ry’icyatsi: […]

todayMay 22, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%