Inkuru Nyamukuru

Ni inshingano zacu gufasha mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu cyacu- Perezida Kagame

todayMay 23, 2024

Background
share close

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024 yafunguye ku mugaragaro inyubako y’Ikigo gitanga serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda, ‘Radiant Insurance Company’, iherereye mu Murenge wa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Radiant Insurance Company Ltd, Marc Rugenera; Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Radiant Insurance Company Ltd, François Régis Kabaka n’abandi bayobozi batandukanye.

Iyi nyubako yitezweho gufasha iki kigo kunoza no kwihutisha imitangire ya serivisi gitanga ndetse no kongera ubwiza bw’Umujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yashimiye Ubuyobozi bw’ikigo gitanga serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda, ‘Radiant’ ku gikorwa cyiza cyo kubaka inyubako nziza izatanga serivise zifitiye abanyarwanda akamaro.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Radiant Insurance Company Ltd, Marc Rugenera; Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Radiant Insurance Company Ltd, François Régis Kabaka n’abandi bayobozi batandukanye.

Iyi nyubako yitezweho gufasha iki kigo kunoza no kwihutisha imitangire ya serivisi gitanga ndetse no kongera ubwiza bw’Umujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yashimiye Ubuyobozi bw’ikigo gitanga serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda, ‘Radiant’ ku gikorwa cyiza cyo kubaka inyubako nziza izatanga serivise zifitiye abanyarwanda akamaro.

Perezida Kagame yashimye uburyo iki kigo kitapfushije ubusa ubushobozi n’amahirwe gifite mu kubaka inyubako nziza izatangirwamo serivise z’ubwishingizi. Umukuru w’igihugu yijeje abayobozi b’iki kigo ko ibibazo bamugejejeho bagifite mu mikorere bizakemuka.

Ati “ Uru ni urugero kuba naje kwifatanya namwe byari ukubashyigikira ariko kwari ukugira ngo n’abandi barebereho bibe urugero no mu bindi bikorwa bitandukanye bishoboka bashoramo imari mu gihugu”.

Perezida Kagame yavuze ko nagira icyo abona kitagenda neza kuri iyi nyubako azakigeza ku bayobozi kugira ngo gikosorwe ndetse no kugira ngo ibikorwa birusheho kugenda neza.

Ati “ Kuvuga ibi ngibi ni uburyo bwo kongera imbaraga zo kunoza umurimo kuko hari aho bigaragara ko abantu bagira uburangare, no gutekereza nabi no gukora nabi kuko bituma byongera igiciro cy’ibyo ugiye gukora”.

Ati “ Sinashidikanya kugira abandi mfasha bakora nkibi kuko ibikorwa ubwabyo byivugira”.
Perezida yijeje abayobozi b’iki kigo kuzagaruka kureba serivise zitangirwa muri iri nyubako nyuma yo kuyitaha ku mugaragaro.

Umuyobozi Mukuru wa Radiant Insurance Company Ltd, Marc Rugenera, yashimiye Perezida Kagame udahwema gushyigikira ishoramari.

Ati “Ndabashimira byimazeyo kuba mwemeye kuza kwifatanya natwe kuri uyu munsi utagira uko usa, bigaragaza ko mushyigikiye ibikorwa byacu, n’ubwitange bwanyu ntagereranywa mu iterambere ry’u Rwanda.’’

Marc Rugenera yashimiye Perezida wa Repuburika ku kibanza babahaye cyo kubakamo iyi nzu kuko mbere bakoreraga mu nzu iri ku buso bufite metero kare 1000 gusa nyuma bahabwa ikibanza gifite metero kare 2345.

Rugenera yasobanuye ko iyi nyubako yatangiye kubakwa muri Gicurasi 2019, igizwe n’amagorofa 12, yubatswe mu buryo butangiza ibidukikije bijyanye n’icyerekezo Igihugu cyihaye. Mu kuyubaka hifashishijwe ibikoresho byakorewe mu Rwanda ku kigero cya 80%, ikaba yuzuye itwaye miliyari 22 Frw.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Radiant Insurance Company Ltd, François Régis Kabaka, na we yashimiye Perezida Kagame avuga ko gutaha inyubako nshya y’iki kigo ari intambwe ikomeye mu mateka yacyo.

Yagize ati “Ibi byose tubikesha imiyoborere yanyu myiza n’uruhare mugira mu guteza imbere ishoramari.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sobanukirwa byinshi ku nshingano nshya Francis Kaboneka yahawe

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 22 Gicurasi 2024, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo na Kaboneka Francis wari umaze igihe atagaragara cyane mu myanya y’ubuyobozi. Kaboneka Francis yagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, hamwe na Tuyizere Thadée na we wagizwe Komiseri muri iyo Komisiyo. Abo bombi basimbuye abandi ba Komiseri muri iyo Komisiyo barangije manda yabo, harimo Makombe Jean Marie Vianney na […]

todayMay 23, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%