Inkuru Nyamukuru

Ngororero: Umusore akurikiranyweho kwica mushiki we no gukomeretsa umugore w’umuvandimwe we

todayMay 28, 2024

Background
share close

Inzego z’Umutekano mu Karere ka Ngororero, zataye muri yombi, umusore witwa Umazekabiri Froduard w’imyaka 25, ukurikiranyweho kwica mushiki we ndetse akagerageza no kwica umugore w’umuvandimwe we ariko we Imana igakinga ukuboko.

Ni amarorerwa yabereye mu Murenge wa Kavumu w’Akarere ka Ngororero, Akagari ka Gikwa, Umudugudu wa Nyaramba, kuwa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kavumu, Hibukimfura Jean Pierre, avuga ko aya mahano yabaye biturutse ku rugomo. Ati: “Ni urugomo rwabaye rwo gukubita no gukomeretsa, aho Umazekabiri Froduard, yakubise mushiki we bikamuviramo urupfu ndetse n’umugore w’umuvandimwe we ariko we ajyanwa kwa muganga kuri ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga.”

Gitifu Hibukimfura, avuga ko Umazekabiri kuri ubu ari mu bugenzacyaha, ahari gukorerwa iperereza ngo hamenyekane icyabiteye, gusa ko na we yemera ko ariwe wishe mushiki we.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango avuga ko ibyabaye ari amahano, aho ngo aba bashobora kuba barapfaga amasambu. Ati: “Umubyeyi wabo yahaye ububasha umwe mu bana be, abandi bamugirira ishyari kuko batashakaga ko agura isambu y’iwabo, mu gihe agiye gushaka amafaranga ngo ayigure, umuvandimwe we azamuka yigamba ko agiye kwica umugore we, mushiki we abyumvise ajya kumuburira, bakubitana avayo maze amukubita ishoka yari afite, akomeza ajya mu rugo rw’umuvandimwe we maze akomeretsa umugore we.”

Amakuru aba baturage batangarije Kigali Today, bavuga ko bombi bapfuye (Mushiki we ndetse n’umugore w’umuvandimwe we), ndetse ko uyu musore Umazekabiri, ngo yahise yitanga ku nzego z’Ubuyobozi ku Murenge avuga ko akoze amahano akica umuvandimwe we n’umugore wa mukuru we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kavumu ahabereye aya mahano, akomeza asaba abaturage kubana neza mu mahoro birinda ibyabateza intonganya n’ubwo ahamya ko uyu muryango utigeze na rimwe ugera mu nzego z’ubuyobozi kubera amakimbirane.

Hibukimfura ati: “Uyu muryango nta na rimwe twigeze tubakira nk’abafitanye amakimbirane. Gusa icyo dusaba abaturage ni ukwirinda ikintu cyose kiganisha ku rugomo, aho habaye kutumvikana akihutira kumenyesha inzego z’ubuyobozi tukabafasha cyane ko urugomo ruvamo ingaruka mbi.”

Uyu musore aramutse ahamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake yahanishwa ingingo ya 121 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iri tegeko rigena ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

Gusa iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Tanzania: Impanuka y’ubwato yahitanye abantu 7 muri 14 bari baburimo

Inzego zishinzwe ubutabazi n’izishinzwe kuzimya inkongi mu Ntara ya Katavi, muri Tanzania ziri mu bikorwa byo gushakisha imirambo y’abantu batandatu muri barindwi baguye mu mpanuka y’ubwato nyuma yo gusaduka bukinjiramo amazi bukiyubika ku bantu 14 bari baburimo n’imifuka minini 10 y’umuceri udatonoye. Ikinyamakuru Mwananchi cyatangaje ko iyo mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, ariko burinda bucya habonetse umurambo umwe gusa, ndetse ibikorwa byo gushakisha imirambo […]

todayMay 28, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%