Inkuru Nyamukuru

Nigeria: Abantu bitwaje intwaro bahitanye abagera ku 8 bashimuta 150

todayMay 28, 2024

Background
share close

Abagabo bitwaje imbuda bateye umudugudu wahitwa Kuchi muri Nigeria bica abantu 8 banashimuta abandi 150.

Ibi byatangajwe na Guverineri, Aminu Najum, aho yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP ko abagabye igitero bari ku mapikipiki biroshye mu mudugudu wa Kuchi bica abantu umunani banafata bugwate ababarirwa mu 150.

Ati: “Baje ku mapikipiki agera mw’ijana, buri pikipiki yariho abagabo batatu, abaturage nta butabazi babonye mu gihe cy’amasaha atatu, nyuma yo kugabwaho icyo gitero mu mudugudu batuyemo.”

Umubare w’abatwawe bunyago ntuvugwaho rumwe kuko amakuru aturuka mu kigo cya SEMA gishinzwe ubutabazi avuga ko, umubare w’abagizwe ingwate, n’abagabye iki gitero muri uwo mudugudu barenga ijana ariko ntibatangaje umubare.

Guverineri Aminu Najum, yamaganiye kure ubwo bushimusi bwakozwe nayo mabandi yateye umudugudu.

Yanenze bikomeye Ingabo zishinzwe gucunga umutekano w’Abaturage muri Nigeria, kuba zitabasha gukumira ibitero bihora byibasira abaturage.

Yagize ati: “Ibyo bitero byibasira abaturage ubusanzwe bituruka mu gace ka Kaduna bakajya gukorera ibyo bikorwa byo kwibasira ikiremwamuntu mu bindi bice, bakongera bagasubira aho baturutse. Kandi igitangaje ni uko abashinzwe umutekano batababona, haba mu gihe cyo kugaba igitero ndetse no gusubira aho baturutse kandi abaturage baba batabaje ariko izo ngabo ntizigire icyo zikora.”

Igisirikare cya Nigeria cyo kivuga ko gihora gihanganye n’imitwe yitwaje intwaro mu karere kandi ko kinatabara abashimuswe iyo basanze batarishwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ngororero: Umusore akurikiranyweho kwica mushiki we no gukomeretsa umugore w’umuvandimwe we

Inzego z’Umutekano mu Karere ka Ngororero, zataye muri yombi, umusore witwa Umazekabiri Froduard w’imyaka 25, ukurikiranyweho kwica mushiki we ndetse akagerageza no kwica umugore w’umuvandimwe we ariko we Imana igakinga ukuboko. Ni amarorerwa yabereye mu Murenge wa Kavumu w’Akarere ka Ngororero, Akagari ka Gikwa, Umudugudu wa Nyaramba, kuwa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kavumu, Hibukimfura Jean Pierre, avuga ko aya mahano yabaye biturutse ku rugomo. Ati: […]

todayMay 28, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%