Inkuru Nyamukuru

Tanzania: Impanuka y’ubwato yahitanye abantu 7 muri 14 bari baburimo

todayMay 28, 2024

Background
share close

Inzego zishinzwe ubutabazi n’izishinzwe kuzimya inkongi mu Ntara ya Katavi, muri Tanzania ziri mu bikorwa byo gushakisha imirambo y’abantu batandatu muri barindwi baguye mu mpanuka y’ubwato nyuma yo gusaduka bukinjiramo amazi bukiyubika ku bantu 14 bari baburimo n’imifuka minini 10 y’umuceri udatonoye.

Ikinyamakuru Mwananchi cyatangaje ko iyo mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, ariko burinda bucya habonetse umurambo umwe gusa, ndetse ibikorwa byo gushakisha imirambo ya ba nyakwigendera batandatu bikaba byakomeje kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024.

Muri iyo Ntara ya Katavi, abantu benshi basigaye bakoresha ubwato cyane cyane bw’ingashyi, kubera ko imvura nyinshi ivanze n’imyuzure imaze iminsi igwa muri Tanzania n’ahandi henshi mu Karere, yangije ibikorwa byinshi birimo n’imihanda.

Umuyobozi wungirije w’Ishami rishinzwe ubutabazi Lilian Wanna yatangaje ko mu bantu 14 bari bari muri ubwo bwato bwarohamye, bashoboye kurokoramo abantu 7 bakiri bazima.

Yagize ati, ”Mu gitondo twagize amahirwe yo kubona umurambo umwe, indi mirambo itandatu iracyashakishwa.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa byo gushakisha iyo mirambo bikomeje, ariko hakaba hari ikibazo kimwe cyo kuba, aho iyo mpanuka yabereye, ari agace kabamo ingona n’imvubu.

Guverineri w’Intara ya Katavi, Mwanamvua Mrindoko yavuze ko yasabye ubuyobozi bwo muri ako gace gukurikirana bakamenya aho amazi yuzura muri ako gace aturuka.

Yagize ati, ”Iyo tuvuze ngo hano hantu ntihabereye ubuzima bw’abantu, mujye mutwumva kandi mwitwararike kugira ngo mwirinde impfu.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagejejweho ubutumwa bwa mugenzi we Col Assimi Goïta wa Mali

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop, amugezaho ubutumwa bwa Perezida w’iki gihugu, Col Assimi Goïta. Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri Abdoulaye Diop ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi mu 2024, muri Village Urugwiro. Ni ibiganiro byanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Minisitiri Abdoulaye Diop yagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Nyakubahwa […]

todayMay 28, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%