Inkuru Nyamukuru

Amateka y’Ubuvumo bwa Nyaruhonga

todayMay 30, 2024

Background
share close

Ubuvumo bwa Nyaruhonga ni ahantu ndangamurage kamere hakaba n’ahantu ndangamateka kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ubu buvumo ngo bwajugunywemo abantu benshi. Imirambo yavanywemo kugeza muri 2017 kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro ni 13749.

Ubuvumo bwa Nyaruhonga buri mu hahoze ari u Buhoma, ari ho hahindutse Buhoma-Rwankeri mu gihe cy’ubukoroni bw’Ababirigi. Muri iki gihe buherereye mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Nyabihu.

Ni ubuvumo bune, ariko bumwe ni bwo bufite ubwinjiriro bugari n’igisenge kiri hejuru ndetse n’imfuruka ebyiri ngari. Imwe muri izo mfuruka igarukira nko muri metero 30, indi bakeka ko ikomeza ikaba ishobora kugera mu kirunga cya Karisimbi.

Iyo winjiyemo imbere usanga hasi harimo ikizenga cy’amazi abana bo mu ngo z’aho hafi bakunze kuvomamo.

Ubundi buvumo bubiri buri hafi y’ubwo bunini mu byerekezo bibiri biteganye; naho ubwa kane bwo buri ruguru mu rugano rwa Pariki y’Ibirunga. Ubwo buvumo bundi uko ari butatu bufite ubwinjiriro buto, ku buryo n’umuntu umwe yinjiramo bigoranye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Yasanze gushakisha imibereho byoroshye mu cyaro kurusha mu mujyi

Alexis Rwagasana utuye mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye avuga ko n’ubwo abantu benshi baba bashaka kwibera mu mujyi, gushakisha imibereho byoroshye mu cyaro kurusha mu mujyi. Rwagasana ubu afite imyaka 61. Amaze 11 agarutse ku ivuko. Ni umugabo ubona uteranye umeze neza, wabarira mu bifite mu gace atuyemo. Nyamara ngo si ko yari ameze agaruka iwabo i Karama mu myaka 11 ishize. Agira ati “Nigeze kunanuka, iminwa […]

todayMay 30, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%