Ubuvumo bwa Nyaruhonga ni ahantu ndangamurage kamere hakaba n’ahantu ndangamateka kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ubu buvumo ngo bwajugunywemo abantu benshi. Imirambo yavanywemo kugeza muri 2017 kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro ni 13749. Ubuvumo bwa Nyaruhonga buri mu hahoze ari u Buhoma, ari ho hahindutse Buhoma-Rwankeri mu gihe cy’ubukoroni bw’Ababirigi. Muri iki gihe buherereye mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Nyabihu. Ni ubuvumo bune, ariko bumwe ni […]
Post comments (0)